ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 52
  • Gideyoni n’abantu be 300

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gideyoni n’abantu be 300
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • “Inkota y’Uwiteka na Gideyoni”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Gideyoni atsinda Abamidiyani
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Abasaza b’itorero bakwigana bate Gideyoni?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Yehova Incuti yacu iruta izindi zose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 52
Gideyoni ashyira ingabo ze mu matsinda

INKURU YA 52

Gideyoni n’abantu be 300

WITEGEREJE ibirimo biba hano? Aba bose ni ingabo z’Abisirayeli. Abo bunamye barimo baranywa amazi. Uwo mugabo ubahagaze iruhande ni umucamanza Gideyoni. Arimo arareba uko banywa amazi.

Itegereze ukuntu abo bagabo barimo banywa amazi mu buryo butandukanye. Bamwe bubitse umutwe mu mazi. Ariko, umwe arimo aranywesha amazi urushyi kugira ngo ashobore kureba ibibera hirya no hino. Ibyo ni iby’ingenzi, kuko Yehova yari yabwiye Gideyoni guhitamo gusa abari gukomeza kuba maso mu gihe banywa amazi. Naho abasigaye, Imana yavuze ko bagombaga koherezwa iwabo. Reka turebe impamvu.

Abisirayeli bari bongeye kugera mu kaga kenshi. Ibyo bikaba byaratewe n’uko batumviye Yehova. Abamidiyani bari barabanesheje, maze bakajya babagirira nabi. Nuko Abisirayeli batakambira Yehova ngo abatabare, maze yumva gutaka kwabo.

Yehova yategetse Gideyoni gukoranya ingabo, maze akoranya ingabo zigera ku 32.000. Ariko kandi, ingabo zari zaje kurwanya Abisirayeli zo zari zigeze ku 135.000. Nyamara, Yehova yabwiye Gideyoni ati ‘abantu uri kumwe na bo bakabije kuba benshi.’ Kuki Yehova yavuze atyo?

Ni ukubera ko iyo Abisirayeli baza gutsinda iyo ntambara, bashoboraga kwibwira ko ari bo ubwabo biturutseho. Bashoboraga gutekereza ko batari bakeneye inkunga ya Yehova kugira ngo batsinde. Ni yo mpamvu Yehova yabwiye Gideyoni ati ‘bwira abafite ubwoba bose bitahire.’ Gideyoni yabigenje atyo, maze ingabo zigera ku 22.000 zirataha. Ni ukuvuga ko yari asigaranye gusa abantu 10.000 bo kurwanya ba basirikare 135.000 bose.

Ariko, umva nanone! Yehova aravuze ati ‘abantu baracyakabije kuba benshi.’ Nuko ategeka Gideyoni kujya kunywesha abo bantu amazi ku mugezi, maze agasezerera abari kunywa bubitse umutwe mu mazi bose. Yehova yaramusezeranyije ati ‘nzaguha kunesha uri kumwe n’abo 300 bakomeje kuba maso mu gihe banywaga amazi.’

Ingabo za Gideyoni zagiraga amakenga zanywaga amazi ari na ko zireba ibibera hirya no hino

Igihe cyo kurwana cyarashyize kiragera. Nuko Gideyoni agabanya abantu be mo imitwe itatu. Buri wese yamuhaye ikondera n’ikibindi kirimo urumuri. Igihe igicuku cyari cyegereje, bose bagose urugerero rw’ingabo z’umwanzi. Hanyuma, bose icyarimwe, bavugije amakondera yabo kandi bamena ibibindi byabo, maze batera hejuru bati ‘inkota ya Yehova n’iya Gideyoni!’ Igihe ingabo z’umwanzi zakangukiraga hejuru, zaravurunganye maze zigira ubwoba. Zose zatangiye guhunga, nuko Abisirayeli batsinda urugamba batyo.

Abacamanza, igice cya 6 kugeza ku cya 8.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze