ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 69
  • Akana k’agakobwa gafasha umuntu ukomeye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Akana k’agakobwa gafasha umuntu ukomeye
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yashakaga gufasha abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Umusirikare ukomeye n’umwana w’umukobwa
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Nubwo yanze kumvira, nyuma yaho yisubiyeho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Gehazi yazize umururumba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 69
Agakobwa k’Akisirayeli kabwira umugore wa Naamani iby’umuhanuzi Elisa

INKURU YA 69

Akana k’agakobwa gafasha umuntu ukomeye

UZI icyo aka kana k’agakobwa karimo kavuga? Karimo karabwira uyu mugore ibya Elisa, umuhanuzi wa Yehova, n’ibitangaza amuha gukora. Kubera ko uwo mugore atari Umwisirayelikazi, nta cyo azi kuri Yehova. Reka turebe impamvu aka kana k’agakobwa kari mu rugo rw’uwo mugore.

Uwo mugore ni Umunyasiriyakazi. Umugabo we ni Naamani, umugaba w’ingabo za Siriya. Abanyasiriya bari baratwaye ako kana k’Akisirayelikazi ho umunyago, maze bakazanira umugore wa Naamani kugira ngo kamubere umuja.

Naamani yari arwaye indwara mbi cyane y’ibibembe. Iyo ndwara ishobora no gutuma umuntu atakaza ingingo runaka z’umubiri. Rero, ako kana k’agakobwa karimo kabwira umugore wa Naamani kati ‘icyampa databuja agasanga umuhanuzi wa Yehova muri Isirayeli. Yamukiza ibibembe.’ Nyuma y’aho, ibyo byamenyeshejwe umugabo w’uwo mugore.

Kubera ko Naamani yifuzaga gukira, yafashe umwanzuro wo kujya muri Isirayeli. Agezeyo, yagiye ku nzu Elisa yabagamo. Nuko Elisa atuma umugaragu we kubwira Naamani ngo ajye kwiyuhagira mu Ruzi rwa Yorodani karindwi. Ibyo byarakaje cyane Naamani, maze aravuga ati ‘inzuzi zo mu gihugu cyanjye ziruta ubwiza imigezi yose yo muri Isirayeli!’ Naamani amaze kuvuga atyo, yahise yigendera.

Ariko umwe mu bagaragu be aramubwira ati ‘databuja, iyaba Elisa yari agusabye gukora ikintu gikomeye kurushaho, ntiwari kugikora? Kuki se utajya kwiyuhagira nk’uko abivuze?’ Nuko Naamani yumvira umugaragu we maze aragenda yibira karindwi mu Ruzi rwa Yorodani. Igihe Naamani yabigenzaga atyo, umubiri we warasubiranye, uba mutaraga!

Naamani yarishimye cyane. Yasubiye kuri Elisa maze aramubwira ati ‘noneho menye neza ko Imana yo muri Isirayeli ari yo Mana y’ukuri yonyine mu isi yose. None ndakwinginze, akira iyi mpano nguhaye.’ Ariko Elisa aramusubiza ati ‘oya, sinyakira.’ Elisa yari azi ko kwakira iyo mpano byari bibi, kuko Yehova ari we wari wakijije Naamani. Nyamara Gehazi, umugaragu wa Elisa, we yifuzaga iyo mpano.

Dore uko Gehazi yabigenje: Naamani amaze kugenda, yamukurikiye yiruka kugira ngo amufate. Nuko aramubwira ati ‘Elisa aranyohereje ngo nkubwire ko yifuza zimwe mu mpano zawe kugira ngo azihe incuti ze zije kumusura.’ Birumvikana ko icyo cyari ikinyoma. Ariko Naamani ntiyari abizi. Nuko aha Gehazi izo mpano.

Igihe Gehazi yagarukaga imuhira, yasanze Elisa azi ibyo yakoze. Yehova yari yabimubwiye. Ni ko kumubwira ati ‘kubera ko wakoze icyo gikorwa kibi, ibibembe bya Naamani birakuzaho.’ Ako kanya, Gehazi yahise abemba.

Ni irihe somo twavana muri ibyo byose? Mbere na mbere, tugomba kumera nka kariya kana k’agakobwa, tukajya tuvuga ibyerekeye Yehova. Ibyo bishobora kugira ingaruka nziza. Icya kabiri ni uko tutagomba kuba abibone nk’uko Naamani yabanje kubigenza, ahubwo tukumvira abagaragu b’Imana. Hanyuma icya gatatu, tugomba kwirinda kubeshya nka Gehazi. None se ntitwavana amasomo menshi mu gusoma Bibiliya?

2 Abami 5:1-27.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze