ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 51 p. 124-p. 125 par. 2
  • Umusirikare ukomeye n’umwana w’umukobwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umusirikare ukomeye n’umwana w’umukobwa
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yashakaga gufasha abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Nubwo yanze kumvira, nyuma yaho yisubiyeho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Akana k’agakobwa gafasha umuntu ukomeye
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Abana bashimishije Imana
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 51 p. 124-p. 125 par. 2
Namani ajya kureba Elisa kugira ngo amukize

IGICE CYA 51

Umusirikare ukomeye n’umwana w’umukobwa

Hari umwana w’umukobwa w’Umwisirayeli wabaga mu gihugu cya kure cyane cyitwa Siriya. Abasirikare b’Abasiriya bari baramuvanye iwabo, akaba yari umuja w’umugore w’umusirikare mukuru wo muri Siriya witwaga Namani. Uwo mwana yasengaga Yehova ariko ababanaga na we bo ntibamusengaga.

Namani yari arwaye indwara y’uruhu iteye ubwoba, kandi yaramubabazaga cyane. Uwo mwana yifuzaga kumufasha rwose. Yabwiye umugore wa Namani ati: “Nzi umuntu wavura umugabo wawe. Muri Isirayeli hari umuhanuzi wa Yehova witwa Elisa. Ashobora kuvura umugabo wawe.”

Umugore wa Namani yamubwiye ibyo uwo mwana w’umukobwa yavuze. Namani yari yiteguye gukora ibishoboka byose ngo akire. Ni yo mpamvu yagiye kureba Elisa muri Isirayeli. Namani yumvaga ko Elisa ari bumwakire nk’umuntu ukomeye. Ariko Elisa ntiyaje no kumusuhuza. Ahubwo yohereje umugaragu we ngo amubwire ati: “Genda wiyuhagirire mu Ruzi rwa Yorodani inshuro zirindwi, urahita ukira.”

Namani yarababaye cyane. Yaravuze ati: “Nibwiraga ko uwo muhanuzi ari busenge Imana ye, akagenda anyuza ikiganza aharwaye, maze ngakira. None arambwiye ngo njye kwiyuhagirira mu ruzi rwo muri Isirayeli! Muri Siriya dufite inzuzi nziza kurushaho. Kuki atari zo najya kwiyuhagiriramo?” Namani yavuye kwa Elisa arakaye cyane.

Namani yiyuhagira mu Ruzi rwa Yorodani maze agahita akira

Icyakora abagaragu ba Namani bamufashije gutekereza. Baramubwiye bati: “Ese ikintu cyose cyatuma ukira ntiwagikora? Uyu muhanuzi agusabye gukora ikintu cyoroshye rwose. Kuki uri kwanga kugikora?” Namani yarabumviye, ajya mu Ruzi rwa Yorodani yibiramo inshuro zirindwi. Ku nshuro ya karindwi yuburutse yakize neza. Yarishimye cyane asubira gushimira Elisa. Namani yaramubwiye ati: “Ubu noneho menye ko Yehova ari we Mana y’ukuri.” Ese utekereza ko wa mwana w’umukobwa yumvise ameze ate igihe yabonaga Namani agarutse yakize?

“Watumye abana bato n’abonka bagusingiza.”​—Matayo 21:16

Ibibazo: Ese utekereza ko kuvugisha umugore wa Namani byari byoroheye umwana w’umukobwa w’Umwisirayeli? Utekereza ko ari iki cyamufashije kugira ubutwari?

2 Abami 5:1-19; Luka 4:27

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze