IGICE CYA 5
Kuva ku gihe cyo kujyanwa mu bunyage i Babuloni kugeza ku gihe cyo kubaka bundi bushya inkike za Yerusalemu
Igihe Abisirayeli bari i Babuloni mu bunyage, ukwizera kwabo kwahuye n’ibigeragezo byinshi. Saduraka, Meshaki na Abedenego bajugunywe mu itanura rigurumana, ariko Imana ibakuramo ari bazima. Nyuma y’ibyo, nyuma y’aho Abamedi n’Abaperesi bigaruriye Babuloni, Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare, ariko na we Imana iramurinda, iziba iminwa y’intare.
Hanyuma, Kuro umwami w’u Buperesi, yarekuye Abisirayeli. Bagarutse mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka 70 bajyanywe i Babuloni ari imbohe. Kimwe mu bintu bya mbere bakoze igihe bagarukaga i Yerusalemu, ni ugutangira kubaka urusengero rwa Yehova. Ariko, abanzi babo bahise bahagarika uwo murimo wabo. Bityo, nyuma y’imyaka 22 bagarutse i Yerusalemu, ni bwo amaherezo baje kuzuza urusengero.
Nanone tuzasuzuma iby’urugendo rwa xEzira rwo kugaruka i Yerusalemu azanywe no gutaka urusengero. Ibyo byabaye nyuma y’imyaka 47 urusengero rwuzuye. Hanyuma, hashize imyaka 13 nyuma y’urugendo rwa Ezira, Nehemiya yubakishije bundi bushya inkike za Yerusalemu zari zarasenyutse. Igice cya GATANU gikubiyemo amateka y’imyaka 152 kugeza icyo gihe.