ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 81
  • Biringira ubufasha bw’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Biringira ubufasha bw’Imana
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Ubwoko bw’Imana buva i Babuloni
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Izere ko Yehova azagufasha nuhura n’ibibazo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Kuva ku gihe cyo kujyanwa mu bunyage i Babuloni kugeza ku gihe cyo kubaka bundi bushya inkike za Yerusalemu
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 81
Ezira n’Abisirayeli basenga Yehova

INKURU YA 81

Biringira ubufasha bw’Imana

ABANTU hafi 50.000 ni bo bakoze urugendo rurerure rwo kuva i Babuloni bajya i Yerusalemu. Ariko bagezeyo, basanze Yerusalemu ari itongo. Nta muntu n’umwe wabagayo. Abo Bisirayeli bagombaga kubaka ibintu byose bundi bushya.

Kimwe mu bintu bya mbere bubatse, ni igicaniro. Aho ni ahantu bashoboraga guhera Yehova amaturo cyangwa impano by’amatungo. Nyuma y’amezi make, Abisirayeli batangiye kubaka urusengero. Ariko abanzi babo bari batuye mu bihugu byari bibakikije, ntibashakaga ko bubaka urwo rusengero. Ni yo mpamvu bagerageje kubatera ubwoba kugira ngo babireke. Amaherezo, abo banzi babo baje gutuma umwami mushya w’Abaperesi ashyiraho itegeko rihagarika imirimo yo kubaka.

Imyaka yarahise indi irataha. Nuko nyuma y’imyaka 17 Abisirayeli bavuye i Babuloni, Yehova yohereza abahanuzi be, Hagayi na Zekariya, kugira ngo babwire abantu kongera gutangira imirimo yo kubaka. Abo bantu biringiye ubufasha bw’Imana, maze bumvira abahanuzi. Bongeye gutangira imirimo yo kubaka, n’ubwo itegeko ryabibabuzaga.

Nuko haza Tatenayi, umwe mu batware b’Abaperesi, abaza Abisirayeli niba bari bafite uburenganzira bwo kubaka urusengero. Abisirayeli bamubwiye ko igihe bari i Babuloni, Umwami Kuro yari yarababwiye ati ‘nimujye i Yerusalemu maze mwubake urusengero rwa Yehova, Imana yanyu.’

Tatenayi yohereje urwandiko i Babuloni abaza niba koko Kuro yari yaratanze iryo tegeko mbere yo gupfa. Bidatinze, haje urwandiko ruturutse ku mwami mushya w’u Buperesi. Urwo rwandiko rwavugaga ko koko Kuro yari yaratanze iryo tegeko. Uwo mwami yaranditse ati ‘nimureke Abisirayeli bubake urusengero rw’Imana yabo. Kandi ntegetse ko mubafasha.’ Nyuma y’imyaka igera kuri ine, urusengero rwaruzuye, maze Abisirayeli baranezerwa cyane.

Nanone hongeye guhita indi myaka myinshi. Nyuma y’imyaka 48 urusengero rwuzuye, abatuye i Yerusalemu bari abakene, kandi umudugudu n’urusengero byari byarangiritse. Umwisirayeli wari i Babuloni witwaga Ezira yaje kumenya ko urusengero rwari rukeneye gutunganywa. Uzi se icyo yakoze?

Ezira yagiye kureba Aritazeruzi, umwami w’u Buperesi, maze uwo mwami mwiza amuha impano nyinshi zo kujyana i Yerusalemu. Nuko Ezira asaba Abisirayeli bari i Babuloni kumufasha kujyana izo mpano i Yerusalemu. Abemeye kujyana na we bageraga ku 6.000. Bajyanye ifeza, izahabu nyinshi, n’ibindi bintu by’agaciro kenshi.

Ezira yari ahagaritse umutima kuko inzira bari kunyuramo yarimo abantu babi. Abo bantu bashoboraga kubambura izo feza n’izahabu, maze bakabica. Nuko Ezira akoranya rubanda nk’uko ubibona kuri iyi shusho. Hanyuma, basenze Yehova bamusaba kubarinda mu rugendo rurerure bari bagiye gukora bajya i Yerusalemu.

Yehova yarabarinze. Nuko nyuma y’urugendo rw’amezi ane, bagera i Yerusalemu amahoro. Ese ibyo ntibigaragaza ko Yehova ashobora kurinda abiringiye ubufasha bwe?

Ezira, kuva ku gice cya 2 kugeza ku cya 8.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze