ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 78
  • Inyandiko ku rukuta

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inyandiko ku rukuta
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Amagambo Ane Yahinduye Isi
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Inyandiko yo ku rukuta
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yehova aha abami isomo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ni iki Bibiliya ivuga kuri Daniyeli?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 78
Umwami Belushazari n’abashyitsi be bareba inyandiko yo ku rukuta bahiye ubwoba

INKURU YA 78

Inyandiko ku rukuta

AHA habaye iki? Abantu bari mu birori bikomeye. Umwami w’i Babuloni yatumiye abashyitsi bakomeye bagera ku gihumbi. Barimo barakoresha ibikombe bya zahabu n’iby’ifeza n’amabakure byavanywe mu rusengero rwa Yehova i Yerusalemu. Ariko, mu buryo butunguranye, mu kirere habonetse intoki ziri ku kiganza cy’umuntu maze zitangira kwandika ku rukuta. Buri muntu wese agize ubwoba.

Icyo gihe, Belushazari, umwuzukuru wa Nebukadinezari, ni we wari umwami. Nuko atera hejuru, ahamagaza abanyabwenge be. Arababwira ati ‘umuntu wese uri busome iyi nyandiko maze akansobanurira icyo ivuga, azahabwa impano nyinshi kandi azaba uwa gatatu mu bategetsi bakomeye muri ubu bwami.’ Ariko ntihagira n’umwe muri abo banyabwenge wabasha gusoma cyangwa gusobanura iyo nyandiko yo ku rukuta.

Igihe umugabekazi yumvaga urusaku, yinjiye muri icyo cyumba kinini cy’ururiro maze abwira umwami ati ‘wikuka umutima bene ako kageni. Mu bwami bwawe hari umugabo uzi imana zera. Igihe sogokuru Nebukadinezari yari umwami, yamugize umutware w’abanyabwenge be bose. Yitwa Daniyeli. Mutumeho, arakubwira icyo ibyo byose bisobanura.’

Ako kanya, bahise bazana Daniyeli. Amaze kuvuga ko atashakaga impano izo ari zo zose, yatangiye kubwira Belushazari impamvu Yehova yavanye sekuru Nebukadinezari ku bwami. Daniyeli akomeza agira ati ‘yari umwibone cyane. Nuko Yehova aramuhana.’

Maze Daniyeli abwira Belushazari ati ‘ariko wowe, n’ubwo wamenye ibyabaye kuri Nebukadinezari byose, wabaye umwibone nka we. Wazanye ibikombe n’amabakure byo mu rusengero rwa Yehova maze ubinyweramo. Wahaye ikuzo imana z’ibiti n’iz’amabuye, ntiwubaha Umuremyi wacu Mukuru. Ni cyo gituma Imana yohereje kiriya kiganza ngo cyandike aya magambo.’

Ikiganza cyanditse ku rukuta ngo MENE, MENE, TEKELI na UFARISINI

Nuko Daniyeli aravuga ati ‘ibyanditswe ni byo ibi: “MENE, MENE, TEKELI na UFARISINI.”’

‘MENE bisobanura ko Imana ibaze iminsi y’ubwami bwawe maze ikayishyiraho iherezo. TEKELI bisobanura ko wapimwe mu bipimo maze ukagaragara ko ari nta cyo uri cyo. UFARISINI bisobanura ko ubwami bwawe buhawe Abamedi n’Abaperesi.’

Mu gihe Daniyeli yari arimo avuga ayo magambo, Abamedi n’Abaperesi bari batangiye kugaba igitero kuri Babuloni. Bigaruriye uwo mudugudu kandi bica Belushazari. Nuko ibyari bikubiye muri iyo nyandiko yo ku rukuta bisohora iryo joro! Ariko se, Abisirayeli bo byari kubagendekera bite? Turi bubirebe. Mbere na mbere ariko, reka tubanze turebe uko byagendekeye Daniyeli.

Daniyeli 5:1-31.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze