ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 63 p. 150-p. 151 par. 1
  • Inyandiko yo ku rukuta

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inyandiko yo ku rukuta
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Inyandiko ku rukuta
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Kuro Mukuru
    Nimukanguke!—2013
  • Ubwoko bw’Imana buva i Babuloni
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Amagambo Ane Yahinduye Isi
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 63 p. 150-p. 151 par. 1
Ikiganza cyandika ku rukuta

IGICE CYA 63

Inyandiko yo ku rukuta

Nyuma y’igihe, Belushazari yabaye umwami wa Babuloni. Igihe kimwe ari nijoro, yakoresheje ibirori atumira abantu b’abanyacyubahiro bo mu bwami bwe bagera ku gihumbi. Yategetse abagaragu be kuzana ibikombe bya zahabu Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rwa Yehova. Belushazari n’abashyitsi be banywereye muri ibyo bikombe maze basingiza ibigirwamana byabo. Mu buryo butunguranye, babonye ikiganza kiri kwandika ku rukuta rw’icyumba cyo kuriramo barimo kandi cyandikaga amagambo batari basobanukiwe.

Belushazari yagize ubwoba. Yahamagaye abakoraga iby’ubumaji arababwira ati: “Nihagira umuntu unsobanurira aya magambo, azategeka ari ku mwanya wa gatatu mu bwami bwanjye.” Baragerageje, ariko habura n’umwe wayasobanura. Hanyuma umwamikazi yaramubwiye ati: “Hari umugabo witwa Daniyeli, wajyaga asobanurira Nebukadinezari ibintu. Ashobora kugusobanurira aya magambo.”

Daniyeli yaraje, maze Belushazari aramubwira ati: “Nushobora gusoma aya magambo no kuyasobanura, ndaguha umukufi wa zahabu kandi uzategeka ari ku mwanya wa gatatu mu bwami bwa Babuloni.” Daniyeli yaramusubije ati: “Nta mpano zawe nshaka. Ariko ndagusobanurira aya magambo. Papa wawe Nebukadinezari yishyiraga hejuru maze Yehova amucisha bugufi. Uzi ibyamubayeho byose, ariko wabirenzeho usuzugura Yehova unywera mu bikombe bya zahabu byavuye mu rusengero rwe. Ni yo mpamvu Imana yanditse aya magambo agira ati: ‘Mene, Mene, Tekeli na Parisini.’ Aya magambo asobanura ko Abamedi n’Abaperesi bagiye gutsinda Babuloni, kandi ntuzakomeza kuba umwami.”

Abasirikare b’Umwami Kuro bambuka uruzi bagana ku marembo ya Babuloni

Ubusanzwe byasaga naho nta muntu watsinda Babuloni. Yari ikikijwe n’inkuta nini kandi ndende, nanone izengurutswe n’uruzi rurerure. Ariko muri iryo joro, Abamedi n’Abaperesi bateye Babuloni. Umwami w’Abaperesi witwaga Kuro yayobeje urwo ruzi, ku buryo abasirikare be barwambutse n’amaguru bakagera ku marembo y’umujyi. Bahageze, basanze inzugi zifunguye. Binjiye muri uwo mujyi, barawufata kandi bica umwami. Kuro yatangiye gutegeka Babuloni.

Kuro ataramara umwaka ategeka yaravuze ati: “Yehova yantegetse kongera kubaka urusengero rwe i Yerusalemu. Umuntu wese usenga Yehova ushaka kujya gufasha muri uwo murimo, yemerewe gusubirayo.” Abayahudi benshi basubiye iwabo nyuma y’imyaka 70 nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije. Kuro yabahaye ibikombe bya zahabu n’ifeza ndetse n’ibindi bikoresho Nebukadinezari yari yarakuye mu rusengero rwa Yehova babisubizayo. Ese wiboneye ukuntu Yehova yakoresheje Kuro kugira ngo afashe abantu be?

“Yaguye! Babuloni Ikomeye yaguye, kandi yahindutse icumbi ry’abadayimoni.”​—Ibyahishuwe 18:2

Ibibazo: Amagambo yagaragaye ku rukuta yasobanuraga iki? Yehova yategetse Kuro gukora iki?

Ezira 1:1-11; Daniyeli 5:1-30; Yesaya 44:27–45:2; Yeremiya 25:11, 12

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze