ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 112
  • Ubwato bumenekera ku kirwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwato bumenekera ku kirwa
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yesu ashobora kuturinda
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Yesu agenda hejuru y’amazi
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Pawulo Anesha Amakuba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ku nyanja ya Galilaya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 112
Pawulo n’abandi barokotse igihe ubwato bwabamenekeragaho bagana ku nkombe i Melita

INKURU YA 112

Ubwato bumenekera ku kirwa

DORE ubwato bwahuye n’ibizazane! Burimo buramenagurika! Urabona bariya bantu biroshye mu mazi? Bamwe bamaze kugera imusozi. Ese mama uriya yaba ari Pawulo? Reka turebe ibyamubayeho.

Wibuke ko Pawulo yari amaze imyaka ibiri afungiye i Kayisariya. Hanyuma, we n’izindi mfungwa baje gushyirwa mu bwato, maze batangira urugendo rwo kujya i Roma. Ubwo banyuraga bugufi bw’ikirwa cya Kirete, bahuye n’umuhengeri ukaze. Umuyaga wari mwinshi cyane ku buryo abasare bananiwe kuyobora ubwato. Bageze n’aho batashoboraga kubona izuba ku manywa, cyangwa inyenyeri nijoro. Nyuma y’iminsi myinshi, abari muri ubwo bwato barihebye, babona ko batagishoboye kurokoka.

Nuko Pawulo arahaguruka maze aravuga ati ‘nta muntu n’umwe muri mwe uzatakaza ubuzima bwe; ubwato bwonyine ni bwo buzarohama. Kuko iri joro marayika w’Imana yaje aho ndi akambwira ati “Pawulo, witinya; ugomba guhagarara imbere ya Kayisari, umutegetsi w’Abaroma. Kandi Imana izarokora abo mufatanyije urugendo bose.”’

Ku munsi wa 14 umuhengeri utangiye, ahagana mu ma saa sita z’ijoro, abasare babonye ko uburebure bw’amazi bwagendaga bugabanuka! Kubera ko batinyaga ko ubwato bwakwisekura ku mabuye nijoro, bajugunye mu mazi ibyuma byo kubuhagarika. Bukeye mu gitondo, babona ikigobe. Nuko bafata umwanzuro wo kugerageza kwerekeza ubwato ku nkombe z’icyo kigobe.

Ariko, igihe begeraga inkombe, ubwato bwasekuye umusenyi maze buhagarara aho. Hanyuma, umuraba utangira kubwikubitaho, maze na bwo butangira kumenagurika. Nuko umukuru w’ingabo aravuga ati ‘abazi koga mwese mube ari mwe mubanza kwiroha mu mazi mwambuke. Abasigaye namwe mukurikireho, mwogere ku bice by’imbaho byomotse ku bwato.’ Nuko babigenza batyo. Nguko uko abantu 276 bari mu bwato bashoboye kugera ku nkombe ari bazima, nk’uko marayika yari yabibasezeranyije.

Icyo kirwa cyitwa Melita. Kubera ko abantu baho bari abagiraneza cyane, bakiriye neza abari muri ubwo bwato babitaho. Igihe ikirere cyongeraga kuba cyiza, Pawulo yashyizwe mu bundi bwato maze ajyanwa i Roma.

Ibyakozwe 27:1-44; 28:1-14.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze