IGICE CYA 84
Yesu agenda hejuru y’amazi
Yesu yashoboraga gukiza abarwayi no kuzura abapfuye. Ariko yashoboraga no gutegeka umuyaga n’imvura. Yesu amaze gusengera ku musozi, yabonye Inyanja ya Galilaya irimo umuraba. Intumwa ze zari mu bwato zirwana n’umuyaga wari mwinshi cyane. Yesu yaramanutse atangira kugenda hejuru y’amazi azisanga. Intumwa zabonye umuntu ugenda hejuru y’amazi zigira ubwoba. Ariko Yesu yarazibwiye ati: “Ntimugire ubwoba, ni njye.”
Petero yaramubwiye ati: “Mwami, niba koko ari wowe, ntegeka nze aho uri.” Yesu yaramubwiye ati: “Ngwino.” Nuko Petero ava mu bwato atangira kugenda hejuru y’amazi yarimo umuraba mwinshi asanga Yesu. Ariko ageze hafi ye, yabonye ko umuyaga ari mwinshi, agira ubwoba atangira kurohama. Petero yaratatse ati: “Mwami, ntabara!” Yesu yamufashe ukuboko, aramubwira ati: “Kuki utangiye gushidikanya? Ubuze ukwizera koko?”
Yesu na Petero buriye ubwato, maze umuyaga uhita ushira. Ese ushobora kwiyumvisha uko intumwa zumvise zimeze? Zaravuze ziti: “Uri Umwana w’Imana koko.”
Hari n’ikindi gihe Yesu yigeze gutegeka ikirere. Icyo gihe yari kumwe n’intumwa ze mu bwato, bagiye ku nkombe yari hakurya, maze ajya ahagana inyuma arasinzira. Haje umuyaga ukomeye cyane, amazi atangira kuzura mu bwato. Intumwa zakanguye Yesu zivuga cyane ziti: “Mwigisha, tugiye gupfa! Dukize!” Yesu yarabyutse abwira inyanja ati: “Tuza!” Ako kanya, umuyaga n’inyanja byahise bituza. Nuko Yesu abaza intumwa ze ati: “Kuki mufite ukwizera guke?” Intumwa zarabwiranye ziti: “Umuyaga n’inyanja na byo biramwumvira!” Zamenye ko zitagombaga kugira icyo zitinya mu gihe zari kuba zizera Yesu by’ukuri.
“Ese iyo ntizera ko nzaba nkiriho ngo mbone ineza ya Yehova, nari kuba uwa nde?”—Zaburi 27:13