Kuki abantu bapfa?
8 Yehova Imana yashakaga ko umuntu ahindura isi ahantu hashimishije, ni ukuvuga paradizo yishimirwa na bose.—Itangiriro 1:28
Abantu bose bashoboraga kuzabaho iteka ryose, iyo Adamu na Eva bumvira Yehova. Bari basabwe kutarya ku mbuto z’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi.—Itangiriro 2:15-17
9 Ariko marayika umwe yahindutse mubi akoresha inzoka kugira ngo atere Eva na Adamu kutumvira Imana.—Itangiriro 3:1-6
10 Uwo mumarayika washutse Eva yaje kwitwa ‘ya nzoka ya kera, Umwanzi na Satani.’—Ibyahishuwe 12:9
11 Yehova yirukanye abo bantu babiri batumvira abakura muri paradizo.—Itangiriro 3:23, 24
12 Adamu na Eva babyaye abana, ariko umuryango wose ntiwagize umunezero.—Itangiriro 3:17, 18
13 Byabaye ngombwa ko basaza kandi bagapfa, nk’uko Yehova yari yarabivuze.—Itangiriro 3:19; Abaroma 5:12
14 Bapfuye rero nk’inyamaswa.
Ubugingo bwose buri ku isi burapfa.—Umubwiriza 3:18-20; Ezekiyeli 18:4