Urupfu ni iki?
15 Iyo umuntu apfuye, asubira mu mukungugu. Nta kintu na kimwe yongera kumenya.—Zaburi 146:4
Abapfuye ntibashobora kuvugana nawe cyangwa kugira icyo bagutwara.—Umubwiriza 9:5, 10
16 Ariko abamarayika benshi bahindutse babi. Bajya biyoberanya bakavuga ko ari abantu bapfuye. Bashaka kudutera kwizera ko iyo dupfuye tutaba dupfuye rwose.—Itangiriro 6:1, 2; Yuda 6
17 Ubwo rero, Yehova Imana ntashaka ko twizera abo bamarayika babi, bitwa abadayimoni.—Kuva 22:18; Gutegeka kwa Kabiri 18:10, 11; 32:17
Ntashaka ko tujya mu bapfumu no mu barozi, cyangwa ngo twambare impigi.—Abagalatiya 5:19-21