Ukwiriye gukora iki?
50 Ese wifuza kubaho iteka ryose muri iyo paradizo nziza?
Rushaho kwiga byinshi ku byo Imana ivuga. Itoze gusoma Bibiliya.—Yohana 17:3; Ibyahishuwe 1:3
51 Rushaho kwiga byinshi ku byerekeye Yesu.—Gutegeka kwa Kabiri 18:18, 19; Yohana 3:16; Ibyakozwe 3:19-23
52 Ihatire kujya ukora ibintu byiza gusa kandi wumvire Yehova.—Abaroma 6:17, 18, 22
53 Wibuke ko Yehova avuga ko tutagomba kwica abantu.—Kuva 20:13; 1 Yohana 3:11, 12
54 Ntitugomba gutwara ibintu by’abandi.—Kuva 20:15; Abefeso 4:28
55 Umugabo ntagomba kubana cyangwa kuryamana n’umugore utari uwe.—Kuva 20:14, 17; 1 Abatesalonike 4:3
56 Uribuka se ko Imana yemerera umugabo kugira abagore bangahe? Umugabo agomba kubana n’umugore we kugeza ryari?—Itangiriro 2:22, 24; Matayo 19:5, 6; 1 Abakorinto 7:2, 10, 11
57 Wibuke kandi ko tugomba gusenga Yehova wenyine.—Matayo 4:10; 1 Abakorinto 8:6
58 Ibishushanyo n’amashusho bikoreshwa mu gusenga ntibishobora kudufasha. Kubera iki?—1 Abakorinto 8:4
Ese ni byiza kugira ibishushanyo bisengwa?—Gutegeka kwa Kabiri 27:15; 1 Yohana 5:21
59 Kuki ari bibi kwambara impigi no kujya mu bapfumu?—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-13; Ibyahishuwe 21:8
60 Abamarayika babi, cyangwa abadayimoni, bagomeye Imana. Bakoresha abapfumu kugira ngo bayobye abantu.—Ibyakozwe 16:16
61 Tugomba gusenga Imana. Gusenga ni ukuvugana n’Imana, tuyibwira ko twifuza kuyikorera kandi tukayisaba ubufasha.—Abafilipi 4:6, 7
62 Tugomba kumvira Yesu no kumwizera.—Abaheburayo 5:9; Yohana 3:16
63 Wibuke ko yemeye gupfa kugira ngo adukize.—Abaroma 5:8
64 Ibuka ko Yesu ari Umwami wacu utaboneshwa amaso. Dukwiriye kumwumvira.—Abafilipi 2:9-11; Ibyahishuwe 19:16
65 Yesu yavuze ko ukwiriye kubwira abandi ibintu byiza urimo wiga, kandi ko abashaka gukorera Imana bagomba kubatizwa.—Matayo 28:19, 20; Yohana 4:7-15
66 Ushobora kubwira incuti zawe ibyo bintu byiza.—Matayo 10:32
67 Niwiga gusoma neza, uzarushaho kumenya ibindi bintu byinshi kandi uzashobora gufasha abandi neza kurushaho.—2 Timoteyo 2:15
68 Nanone Yesu yigishije abana bato kumvira Imana. Ntiyabaga ahuze ku buryo atabona umwanya wo kuvugana na bo.—Matayo 19:13-15
69 Ababyeyi bagomba guhora bigisha abana babo kumvira Imana no kuyikunda.—Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7; Imigani 6:20-22; Abefeso 6:4
70 Hariho amadini menshi atandukanye. Inyigisho nyinshi zayo ntiziva muri Bibiliya. Yehova adusaba kuva mu madini atigisha ukuri.—Ibyahishuwe 18:4; Yohana 4:23, 24
71 Yehova afite abantu ku isi bashobora kukwigisha byinshi ku bimwerekeyeho. Mbese uzi abo ari bo?—Ibyakozwe 15:14; Abaroma 10:14, 15
72 Ni Abahamya ba Yehova. Bafite amahoro hagati yabo. Uzi impamvu se? Ni ukubera ko bakundana.—Yesaya 43:10-12; Yohana 13:34, 35
73 Kubera ko banakunda Yehova, barabatijwe. Uko ni ko berekanira mu ruhame ko baretse imibereho irangwa no gukora ibibi, kandi ko bifuza gukoresha ubuzima bwabo mu gukorera Imana.—Ibyakozwe 2:41
74 Abahamya ba Yehova biringira kuzaba muri paradizo nshya ishimishije.—Zaburi 37:9-11, 29
Wakora iki kugira ngo uzayibanemo na bo?—Yakobo 1:22, 25; 2:20-26
75 Ifatanye na bo mu kwiga gukorera Yehova. Bakunda Yehova na Kristo Yesu kandi bakabumvira. Mbese nawe urabakunda? Wakwishimira se gufasha abandi kugira ngo bamenye ibyerekeye Imana?—Yohana 6:45-47
76 Yehova na Kristo Yesu baragukunda kandi bashaka ko wabaho iteka ryose muri paradizo.—Yohana 3:16
Nta gushidikanya ko ibyo wamenye usuzuma amashusho n’inkuru biri muri aka gatabo byaguteye kwifuza kwishimira ubuzima ku isi iteka ryose. Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho kuri ibyo, turakugira inama yo kubimenyesha umwe mu Bahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu. Ushobora kwandika, cyangwa ukareba ukwandikira, maze ukohereza urwandiko rwawe ku biro biri hafi y’aho utuye nk’uko byagaragajwe ku rutonde rwa za aderesi ruri ku ipaji ya kabiri y’aka gatabo.