Mbese Imana izongera kurimbura abantu babi?
22 Abantu bo muri iki gihe na bo ni babi cyane. Ni ibihe bintu bibi birimo bikorwa hano?
23 Bamwe bica bagenzi babo. Imana ivuga ngo ntukabikore.—Kuva 20:13; 1 Yohana 3:11, 12
24 Bamwe bariba. Imana ivuga ngo ntukibe.—Kuva 20:15; Abefeso 4:28
25 Hari abashaka abagore benshi. Abandi na bo babana n’abagore babiri cyangwa benshi mu mazu atandukanye. Hari n’abandi babana batarigeze bashyingiranwa. Ibyo byose birwanya ibyo Bibiliya ivuga.—Matayo 19:4-6; 1 Abakorinto 7:1-4; 1 Timoteyo 3:1, 2
26 Mbese uribuka ko Imana yahaye Adamu umugore umwe gusa?—Itangiriro 2:22, 24
27 Hari abasenga amashusho. Imana ivuga ngo ntugakoreshe amashusho mu gusenga.—Kuva 20:4, 5; Yesaya 44:9-17; 1 Yohana 5:21
28 Yehova azarimbura ababi badahinduka.—Zaburi 37:9, 10; Luka 13:5; 1 Abakorinto 6:9, 10