ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gf isomo 14 pp. 22-23
  • Incuti z’Imana zirinda ibibi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Incuti z’Imana zirinda ibibi
  • Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
  • Ibisa na byo
  • Ibikorwa Imana Yanga Urunuka
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Twakora iki kugira ngo dushimishe Imana?
    Tega Imana amatwi uzabeho iteka
  • Mbese Imana izongera kurimbura abantu babi?
    Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!
  • “Igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
gf isomo 14 pp. 22-23

ISOMO RYA 14

Incuti z’Imana Zirinda Ibibi

Satani yoshya abantu gukora ibintu bibi. Umuntu ushaka kuba incuti y’Imana agomba kwanga ibyo Yehova yanga (Zaburi 97:10). Dore bimwe mu bintu incuti z’Imana zirinda:

Bimwe mu byo Yehova yanga ni ibyaha by’ubusambanyi, ubusinzi, gukuramo inda, ubujura, kubeshya, umujinya utagira rutangira n’urusimbi

Ibyaha by’ubusambanyi. “Ntugasambane” (Kuva 20:14). Kuryamana mbere yo gushyingiranwa na byo ni bibi.​—1 Abakorinto 6:18.

Ubusinzi. “Abasinzi . . . ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”​—1 Abakorinto 6:10.

Ubwicanyi, Gukuramo Inda. “Ntukice.”​—Kuva 20:13.

Ubujura. “Ntukibe.”​—Kuva 20:15.

Kubeshya. Yehova yanga “ururimi rubeshya.”​—Imigani 6:17.

Urugomo n’Umujinya Utagira Rutangira. ‘Ukunda urugomo [Yehova] aramwanga’ (Zaburi 11:5). “Imirimo ya kamere [ikubiyemo] . . . umujinya.”​—Abagalatiya 5:19, 20.

Gutera Urusimbi. ‘Ntimukifatanye n’uwifuza ibibi.’​—1 Abakorinto 5:11.

Inzangano Zishingiye ku Moko. “Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya.”​—Matayo 5:43, 44.

Ibyo Imana itwigisha ni twe bigirira umumaro. Kwirinda gukora ibibi si ko byoroha buri gihe. Ubifashijwemo na Yehova n’Abahamya be, ushobora kwirinda gukora ibintu bidashimisha Imana.​—Yesaya 48:17; Abafilipi 4:13; Abaheburayo 10:24, 25.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze