Isomo rya 10
Ibikorwa Imana Yanga Urunuka
Ni ibihe byiyumvo wagombye kugira ku bihereranye n’ibintu Imana ivuga ko ari bibi? (1)
Ni ubuhe buryo bw’imikoreshereze y’ibitsina budakwiriye? (2)
Ni gute Umukristo yagombye kubona ibyo kubeshya? (3)
gukina urusimbi? (3) kwiba? (3) urugomo? (4) ubupfumu? (5)
ubusinzi? (6)
Ni gute umuntu yakwibatura mu bikorwa bibi? (7)
1. Abagaragu b’Imana bakunda ibyiza. Ariko kandi, bagomba kwiga kwanga ibibi urunuka (Zaburi 97:10). Ibyo bishaka kuvuga kwirinda ibikorwa byose Imana yanga urunuka. Bimwe muri ibyo bikorwa ni ibihe?
2. Ubusambanyi: Kuryamana mbere yo gushyingiranwa, ubuhehesi, kuryamana n’amatungo, kuryamana kw’abafitanye isano, kuryamana kw’abahuje ibitsina, ibyo byose ni ibyaha bikomeye mu maso y’Imana (Abalewi 18:6; Abaroma 1:26, 27; 1 Abakorinto 6:9, 10). Niba umugabo n’umugore babana batarashyingiranywe, bagombye gutandukana, cyangwa se bagashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.—Abaheburayo 13:4.
3. Kubeshya, Gukina Urusimbi, no Kwiba: Yehova Imana ntashobora kubeshya (Tito 1:2). Abantu bashaka kwemerwa na we bagomba kwirinda kubeshya (Imigani 6:16-19; Abakolosayi 3:9, 10). Uburyo bwose bwo gukina urusimbi burangwa n’umururumba. Ku bw’ibyo rero, Abakristo ntibifatanya mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo gukina urusimbi, nka za tombola, kurushanwa ku mafarasi hamwe na bingo (Abefeso 5:3-5). Nanone kandi, Abakristo ntibiba. Nta bwo bagura ibintu bazi ko byibwe cyangwa se ngo bafate ibintu batabiherewe uruhushya.—Kuva 20:15; Abefeso 4:28.
4. Uburakari, Urugomo: Uburakari budashyize mu gaciro bushobora gukoresha umuntu ibikorwa by’urugomo (Itangiriro 4:5-8). Umunyarugomo ntashobora kuba incuti y’Imana (Zaburi 11:5; Imigani 22:24, 25). Si byiza kwihorera cyangwa se ngo inabi twaba twaragiriwe n’abandi bantu tuyiture indi nabi.—Imigani 24:29; Abaroma 12:17-21.
5. Imitongero y’Ubumaji n’Ubupfumu: Abantu bamwe biyambaza imbaraga z’imyuka kugira ngo bagerageze gukiza indwara. Abandi batongera abanzi babo bagira ngo babateze indwara, cyangwa se wenda ngo babice. Imbaraga yihishe inyuma y’ibyo bikorwa byose ni Satani. Ku bw’ibyo rero, Abakristo ntibagomba kubigiramo uruhare urwo ari rwo rwose (Gutegeka 18:9-13). Kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, ni uburunzi bwiza kurusha ubundi bwose ku byerekeye imitongero abandi bantu bashobora kudutongera.—Imigani 18:10.
6. Ubusinzi: Kunywa vino nke, inzoga cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha, si bibi (Zaburi 104:15; 1 Timoteyo 5:23). Ariko kandi, gushayisha mu byo kunywa n’ubusinzi, ni bibi mu maso y’Imana (1 Abakorinto 5:11-13; 1 Timoteyo 3:8). Gukabya mu byo kunywa bishobora kukononera ubuzima kandi bigasiga umuryango wawe iheruheru. Nanone kandi, bishobora kukugusha bidatinze mu bindi bigeragezo.—Imigani 23:20, 21, 29-35.
7. Abantu bakora ibintu Imana ivuga ko ari bibi “[ntib]azaragwa ubwami bw’Imana” (Abagalatiya 5:19-21). Niba ukunda Imana by’ukuri kandi ukaba ushaka kuyinezeza, ushobora kwibatura muri ibyo bikorwa (1 Yohana 5:3). Witoze kwanga urunuka ibyo Imana ivuga ko ari bibi (Abaroma 12:9). Ujye wifatanya n’abantu barangwa n’imico y’Imana (Imigani 13:20). Incuti z’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, zishobora kutubera isoko y’inkunga (Yakobo 5:14). Ikirenze byose ariko, ujye wishingikiriza ku bufasha bw’Imana binyuriye mu isengesho.—Abafilipi 4:6, 7, 13.
[Amafoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]
Imana yanga urunuka ubusinzi, kwiba, gukina urusimbi, n’ibikorwa by’urugomo