Isomo rya 11
Imyizerere n’Imigenzo Idashimisha Imana
Ni iyihe myizerere n’imigenzo bidakwiriye? (1)
Mbese, birakwiriye ko Abakristo bizera ko Imana ari Ubutatu? (2)
Kuki Abakristo b’ukuri batizihiza Noheli, Pasika cyangwa iminsi y’amavuko? (3, 4)
Mbese, abapfuye bashobora kugirira nabi abazima? (5)
Mbese, Yesu yapfiriye ku musaraba? (6)
Gushimisha Imana n’iby’ingenzi mu rugero rungana iki? (7)
1. Imyizerere n’imigenzo yose si ko ari mibi. Ariko iyo bikomoka mu idini ry’ikinyoma cyangwa iyo biciye ukubiri n’inyigisho za Bibiliya, Imana ntibyemera.—Matayo 15:6.
2. Ubutatu: Mbese, Yehova ni Ubutatu—ni ukuvuga abantu batatu mu Mana imwe? Ashwi da! Yehova, Data, ni we “Mana y’ukuri yonyine” (Yohana 17:3 Mariko 12:29). Yesu ni Umwana We w’Imfura, kandi agandukira Imana (1 Abakorinto 11:3). Data aruta Umwana (Yohana 14:28). Umwuka wera si umuntu, ni imbaraga rukozi y’Imana.—Itangiriro 1:2; Ibyakozwe 2:18.
3. Noheli na Pasika: Yesu ntiyavutse ku itariki ya 25 Ukuboza. Yavutse ahagana ku itariki ya 1 Ukwakira, mu gihe abungeri bararaga ku gikumba barinda imikumbi yabo (Luka 2:8-12). Yesu ntiyigeze ategeka Abakristo kwizihiza umunsi yavutseho. Ibiri amambu, yasabye abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe (Luka 22:19, 20). Noheli n’imigenzo yayo, bikomoka mu madini ya kera y’ibinyoma. Ni na ko bimeze ku byerekeye imigenzo ya Pasika, twavuga nko gukoresha amagi n’udukwavu. Abakristo ba mbere ntibizihizaga Noheli cyangwa Pasika, ndetse nta n’ubwo bikorwa n’Abakristo bo muri iki gihe.
4. Iminsi y’amavuko: Iminsi y’amavuko ibiri gusa ivugwa muri Bibiliya, yizihijwe n’abantu batasengaga Yehova (Itangiriro 40:20-22; Mariko 6:21, 22, 24-27). Abakristo ba mbere ntibizihizaga iminsi y’amavuko. Umugenzo wo kwizihiza iminsi y’amavuko ukomoka mu madini ya kera y’ibinyoma. Abakristo b’ukuri bahana impano kandi bakagira ibihe byiza bamara bari kumwe mu bindi bihe by’umwaka.
5. Gutinya Abapfuye: Abapfuye nta kintu icyo ari cyo cyose bashobora gukora, nta n’ibyiyumvo bafite. Nta cyo dushobora kubafashaho, kandi na bo nta bwo bashobora kutugirira nabi (Zaburi 146:4; Umubwiriza 9:5, 10). Ubugingo burapfa, nta bwo bukomeza kubaho nyuma y’urupfu (Ezekiyeli 18:4). Icyakora, hari abamarayika bamwe babi, bitwa abadayimoni, bihandagaza biyitirira imyuka y’abapfuye. Imigenzo iyo ari yo yose ijyanye no gutinya cyangwa gusenga abapfuye, nta bwo ikwiriye.—Yesaya 8:19.
6. Umusaraba: Yesu ntiyapfiriye ku musaraba. Yapfiriye ku giti, cyangwa inkingi. Muri Bibiliya nyinshi, ijambo ry’Ikigiriki ryaje guhindurwamo “umusaraba” ryasobanuraga gusa ingeri imwe y’igiti. Ikimenyetso cy’umusaraba gikomoka mu madini ya kera y’ibinyoma. Umusaraba ntiwakoreshwaga n’Abakristo ba kera ndetse nta n’ubwo bawusengaga. Ku bw’ibyo rero, mbese, uratekereza ko byaba bikwiriye gukoresha umusaraba mu gusenga?—Gutegeka 7:26; 1 Abakorinto 10:14.
7. Bishobora kutoroha rwose kureka imwe muri iyo myizerere n’imigenzo. Abavandimwe n’incuti bashobora kugerageza kukumvisha ko utagomba guhindura imyizerere yawe. Ariko kandi, gushimisha Imana ni byo by’ingenzi cyane kurusha gushimisha abantu.—Imigani 29:25; Matayo 10:36, 37.
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Imana si Ubutatu
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Noheli na Pasika bikomoka mu madini ya kera y’ibinyoma
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Nta mpamvu dufite ituma dusenga abapfuye cyangwa ngo tube twabatinya