Isomo rya 12
Kubaha Ubuzima n’Amaraso
Ni gute twagombye kubona ubuzima? (1) kuvanamo inda? (1)
Ni gute Abakristo bagaragaza ko bafite umutimanama utabacira urubanza? (2)
Mbese, kwica inyamaswa ni bibi? (3)
Ni ibihe bikorwa bimwe na bimwe bitarangwamo kubaha ubuzima? (4)
Ni irihe tegeko ry’Imana ku byerekeye amaraso? (5)
Mbese, ibyo bikubiyemo n’ibihereranye no guterwa amaraso? (6)
1. Yehova ni we Soko y’ubuzima. Ibintu byose bibaho, ubuzima bwabyo bibukesha Imana (Zaburi 36:9). Ubuzima ni ubwera mu maso y’Imana. Ndetse n’ubuzima bw’umwana utaravuka ukiri mu nda ya nyina, ni ubw’agaciro mu maso ya Yehova. Kwica ubigambiriye bene uwo mwana ugikura, ni ikosa mu maso y’Imana.—Kuva 21:22, 23; Zaburi 127:3.
2. Abakristo b’ukuri bafite umutimanama utabacira urubanza. Bareba neza niba imodoka zabo n’amazu yabo biri mu mutekano (Gutegeka 22:8). Abagaragu b’Imana ntibashyira ubuzima bwabo mu kaga bitari ngombwa bitewe no kwishimisha cyangwa guhimbarwa gusa. Bityo rero, ntibifatanya muri za siporo zirangwa n’urugomo rwo kugirira abandi nabi. Birinda imyidagaduro ishyigikira urugomo.—Zaburi 11:5; Yohana 13:35.
3. Ubuzima bw’inyamaswa na bwo ni ubwera mu maso y’Umuremyi. Umukristo ashobora kwica inyamaswa yishakira ibyo kurya cyangwa kwambara, cyangwa se kwirinda indwara n’akaga (Itangiriro 3:21; 9:3; Kuva 21:28). Ariko kandi, kubabaza urubozo inyamaswa cyangwa kuzica mu rwego rw’imikino cyangwa kwishimisha gusa, ni bibi.—Imigani 12:10.
4. Kunywa itabi, kurya mayirungi no kunywa ibiyobyabwenge ugamije kwinezeza, ntibikwiriye ku Bakristo. Ibyo bikorwa ni bibi kubera ko (1) bitubata, (2) bigirira nabi imibiri yacu, kandi (3) biranduye (Abaroma 6:19; 12:1; 2 Abakorinto 7:1). Kureka izo ngeso bishobora kugorana cyane. Ariko tugomba kubigenza dutyo kugira ngo dushimishe Yehova.
5. Nanone kandi, amaraso ni ayera mu maso y’Imana. Imana ivuga ko ubugingo, cyangwa ubuzima, buri mu maraso. Bityo rero, kurya amaraso ni bibi. Nanone kandi, kurya inyama z’inyamaswa zitavushijwe neza ni bibi. Niba inyamaswa yanizwe cyangwa igapfira mu mutego, nta bwo yagombye kuribwa. Niba yatewe icumu cyangwa ikarasishwa isasu, igomba guhita ivushwa niba igomba kuribwa.—Itangiriro 9:3, 4; Abalewi 17:13, 14; Ibyakozwe 15:28, 29.
6. Mbese, kwemera guterwa amaraso ni bibi? Wibuke ko Yehova adusaba kwirinda amaraso. Ibyo bishaka kuvuga ko tutagomba gufata amaraso y’abandi bantu cyangwa se ayacu bwite abitswe ahantu ngo tuyashyire mu mibiri yacu mu buryo ubwo ari bwo bwose (Ibyakozwe 21:25). Ku bw’ibyo rero, Abakristo b’ukuri ntibashobora kwemera guterwa amaraso. Bashobora kwemera ubundi buryo bwo kuvura nko guterwa indi miti itarimo amaraso. Bashaka kubaho, ariko ntibazagerageza gukiza ubuzima bwabo bica amategeko y’Imana.—Matayo 16:25.
[Amafoto yo ku ipaji ya 25]
Kugira ngo dushimishe Imana, tugomba kwirinda guterwa amaraso, ingeso zanduye, no gushyira ubuzima bwacu mu kaga bitari ngombwa