ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • rq isomo 13 pp. 26-27
  • Ni Gute Wabona Idini ry’Ukuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni Gute Wabona Idini ry’Ukuri?
  • Ni iki Imana Idusaba?
  • Ibisa na byo
  • Wamenya ute idini ry’ukuri?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Wamenya ute idini ry’ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Uburyo bwo Kumenya Idini ry’Ukuli
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
Reba ibindi
Ni iki Imana Idusaba?
rq isomo 13 pp. 26-27

Isomo rya 13

Ni Gute Wabona Idini ry’Ukuri?

Mbese, amadini yose ashimisha Imana, cyangwa ni rimwe gusa? (1)

Ni kuki hariho amadini menshi cyane yihandagaza avuga ko ari aya Gikristo? (2)

Ni gute ushobora kumenya Abakristo b’ukuri? (3-7)

1. Yesu yatangije idini rimwe rya Gikristo ry’ukuri. Bityo rero, muri iki gihe hagomba kuba hariho inteko imwe gusa, cyangwa itsinda rimwe ry’abasenga Yehova Imana (Yohana 4:23, 24; Abefeso 4:4, 5). Bibiliya yigisha ko abantu bake gusa ari bo bari mu nzira ifunganye ijyana ku buzima.​—Matayo 7:13, 14.

2. Bibiliya yari yarahanuye ko nyuma y’urupfu rw’intumwa, inyigisho z’ibinyoma n’ibikorwa bitari ibya Gikristo, byari kwinjizwa buhoro buhoro mu itorero rya Gikristo. Abantu bari kuyobya abizera kugira ngo babakurikire aho gukurikira Kristo (Matayo 7:15, 21-23; Ibyakozwe 20:29, 30). Ni yo mpamvu hariho amadini menshi yihandagaza avuga ko ari aya Gikristo. Ni gute dushobora kumenya Abakristo b’ukuri?

3. Ikimenyetso cy’ingenzi cyane kiranga Abakristo b’ukuri, ni ugukundana (Yohana 13:34, 35). Nta bwo bigishwa gutekereza ko baba ari beza kuruta abandi bantu badahuje ubwoko cyangwa ibara ry’uruhu. Nta n’ubwo bigishwa kwanga abantu bo mu bindi bihugu (Ibyakozwe 10:34, 35). Bityo, ntibifatanya mu ntambara. Abakristo b’ukuri bafata bagenzi babo nk’abavandimwe babo na bashiki babo.​—1 Yohana 4:20, 21.

4. Ikindi kimenyetso kiranga idini ry’ukuri, ni uko abarigize bubaha Bibiliya mu buryo bwimbitse. Bemera ko ari Ijambo ry’Imana kandi bakizera ibyo ivuga (Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16, 17). Babona ko Ijambo ry’Imana ari ryo ry’agaciro cyane kurusha ibitekerezo bya kimuntu cyangwa imigenzo (Matayo 15:1-3, 7-9). Bagerageza guhuza na Bibiliya mu mibereho yabo ya buri munsi. Bityo rero, ntibabwiriza ibintu ngo bakore ibinyuranye na byo.​—Tito 1:15, 16.

5. Nanone kandi, idini ry’ukuri rigomba kubaha izina ry’Imana (Matayo 6:9). Yesu yamenyesheje abantu izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Abakristo b’ukuri na bo bagomba kubigenza batyo (Yohana 17:6, 26; Abaroma 10:13, 14). Ni abahe bantu bo mu gace k’iwanyu babwira abandi iby’izina ry’Imana?

6. Abakristo b’ukuri bagomba kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana. Yesu na we ni ko yabigenje. Buri gihe yavugaga ibyerekeye Ubwami (Luka 8:1). Yategetse abigishwa be kubwiriza ubwo butumwa ku isi hose (Matayo 24:14; 28:19, 20). Abakristo b’ukuri bizera ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzazana amahoro n’umutekano nyakuri hano kuri iyi si.​—Zaburi 146:3-5.

7. Abigishwa ba Yesu ntibagomba kuba ab’iyi si mbi (Yohana 17:16). Ntibivanga mu bikorwa bya gipolitiki hamwe n’iby’isubiranamo ry’abantu. Birinda ingeso, ibikorwa hamwe n’imyifatire byogeye ku si (Yakobo 1:27; 4:4). Mbese, ushobora kumenya itsinda rya kidini ryo mu gace k’iwanyu rirangwa n’ibyo bimenyetso by’Ubukristo bw’ukuri?

[Amafoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]

Abakristo b’ukuri barakundana, bubaha Bibiliya, kandi babwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze