Jya wiga Ijambo ry’Imana
Wamenya ute idini ry’ukuri?
Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.
1. Ese hariho idini rimwe ry’ukuri?
Yesu yigishije abigishwa be ko idini ry’ukuri ari rimwe. Iryo dini rimeze nk’inzira igana ku buzima. Yesu yavuze iby’iyo nzira, agira ati “abayibona ni bake” (Matayo 7:14). Abantu Imana yemera ni abayisenga bashingiye ku Ijambo ryayo ry’ukuri. Abantu bose basenga Imana by’ukuri, bunze ubumwe kandi bafite ukwizera kumwe.—Soma muri Yohana 4:23, 24; 14:6; Abefeso 4:4, 5.
2. Kuki hariho amadini menshi yihandagaza avuga ko ari aya gikristo?
Abahanuzi b’ibinyoma bagiye bangiza Ubukristo, kandi babukoresheje mu guteza imbere inyungu zabo. Nk’uko Yesu yabihanuye, bigira nk’“intama” ze, ariko bagakora ibikorwa nk’iby’“amasega” ashonje (Matayo 7:13-15, 21, 23). Abakristo b’ikinyoma batangiye gushinga imizi cyane cyane nyuma y’urupfu rw’intumwa za Yesu.—Soma mu Byakozwe 20:29, 30.
3. Bimwe mu bintu biranga idini ry’ukuri ni ibihe?
Abari mu idini ry’ukuri bubaha Bibiliya, bakemera ko ari Ijambo ry’Imana. Kubera ko bihatira gukurikiza amahame yayo, batandukanye n’abari mu madini ashingira imyizerere yayo ku bitekerezo by’abantu (Matayo 15:7-9). Abari mu idini ry’ukuri ntibigisha abandi ibyo na bo ubwabo badakora.—Soma muri Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16, 17.
Idini ry’ukuri ryubaha izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Yesu yamenyekanishije izina ry’Imana. Yafashije abantu kumenya Imana kandi abigisha gusenga basaba ko izina ryayo ryezwa (Matayo 6:9). None se aho utuye, ni irihe dini rikoresha izina ry’Imana kandi rikarimenyekanisha?—Soma muri Yohana 17:26; Abaroma 10:13, 14.
4. Wamenya ute abari mu idini ry’ukuri?
Abakristo b’ukuri babwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana. Imana yohereje Yesu kugira ngo abwirize ubwo Bwami. Ubwami bw’Imana ni bwo byiringiro rukumbi by’abantu. Yesu yakomeje kubumenyesha abantu kugeza ku munsi yapfiriyeho (Luka 4:43; 8:1; 23:42, 43). Yasabye abigishwa be kubwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana. Ese iyo umuntu akwegereye akakubwira iby’Ubwami bw’Imana, utekereza ko ari uwo mu rihe dini?—Soma muri Matayo 10:7; 24:14.
Abigishwa ba Yesu si ab’iyi si mbi. Ntibivanga muri politiki cyangwa mu makimbirane y’abaturage (Yohana 17:16). Nanone, ntibigana ibikorwa bibi n’imyifatire mibi birangwa muri iyi si.—Soma muri Yakobo 1:27; 4:4.
5. Ni ikihe kimenyetso cy’ingenzi kiranga Abakristo b’ukuri?
Abakristo b’ukuri barangwa n’urukundo rwihariye bakundana. Ijambo ry’Imana ribigisha ko bagomba kubaha abantu bo mu moko yose. Amadini y’ikinyoma yakunze gushyigikira intambara zishyamiranya amahanga, ariko Abakristo b’ukuri bo barabyirinda (Mika 4:1-4). Abayoboke b’idini ry’ukuri bakoresha igihe cyabo n’umutungo wabo, bakitanga batizigamye kugira ngo bafashe abandi, kandi babatere inkunga.—Soma muri Yohana 13:34, 35; 1 Yohana 4:20, 21.
Ni irihe dini rishingira inyigisho zaryo zose kuri Bibiliya, rikubaha izina ry’Imana kandi rigatangaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu? Ni irihe dini rirangwa n’urukundo kandi rikirinda gushyigikira intambara? Hari ibimenyetso bigaragaza ko ari Abahamya ba Yehova.—1 Yohana 3:10-12.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 15 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
“Bavugira mu ruhame ko bazi Imana, ariko bakayihakana binyuze ku mirimo yabo.”—Tito 1:16