ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/8 pp. 18-22
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/8 pp. 18-22

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

NI IKI cyatumye umuntu wari warashatse abagore benshi kandi arwanya Abahamya ba Yehova, yiyemeza kuba Umuhamya? Ni iki cyatumye umupasiteri mu idini ry’Abapentekote ahindura idini? Ni iki cyatumye umugore wabayeho nabi akiri umwana, yikuramo igitekerezo cyo kumva yiyanze maze akegera Imana? Byagenze bite kugira ngo umuntu wahoze akunda umuzika w’akahebwe, abe Umuhamya wa Yehova? Isomere inkuru zikurikira, maze wibonere ibisubizo by’ibyo bibazo.

“Nabaye umugabo mwiza.”​—RIGOBERT HOUETO

  • IGIHE NAVUKIYE: 1941

  • IGIHUGU: BÉNIN

  • IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI MFITE ABAGORE BENSHI, KANDI NDWANYA ABAHAMYA

IBYAMBAYEHO:

Nkomoka mu mugi munini wa Cotonou, mu gihugu cya Bénin. Nakuriye mu idini Gatolika, ariko sinakundaga kujya mu misa. Abagatolika benshi twari duturanye bari bafite abagore benshi, kubera ko icyo gihe gushaka abagore benshi byari byemewe n’amategeko. Jye nari narashatse bane.

Igihe mu gihugu cyacu habaga impinduramatwara mu myaka ya za 70, numvaga ko byari kugirira akamaro igihugu cyacu. Ku bw’ibyo, nagiye muri politiki, maze nshyigikira iyo mpinduramatwara ntizigamye. Abari bashyigikiye iyo mpinduramatwara ntibakundaga Abahamya ba Yehova, kubera ko batari bafite aho babogamiye mu bya politiki. Nanjye nari mu barwanyaga Abahamya. Igihe abamisiyonari b’Abahamya birukanwaga mu gihugu mu mwaka wa 1976, numvaga ko batari kuzigera bagaruka.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Iyo mpinduramatwara yarangiye mu mwaka wa 1990. Natangajwe no kubona ko abamisiyonari b’Abahamya bahise bagaruka. Natangiye gutekereza ko abo bantu bashobora kuba bari bashyigikiwe n’Imana. Muri icyo gihe, nabonye akandi kazi. Umwe mu bo twakoranaga yari Umuhamya, kandi ntiyazuyaje kumbwira ibyo yizera. Yanyeretse imirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko Yehova ari Imana irangwa n’urukundo n’ubutabera (Gutegeka kwa Kabiri 32:4; 1 Yohana 4:8). Iyo mico yaranshimishije cyane. Kubera ko nifuzaga kumenya Yehova kurushaho, nemeye kwiga Bibiliya.

Bidatinze, natangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Natangajwe n’urukundo nyakuri nahabonye, kuko batagira ivangura rishingiye ku moko cyangwa ku nzego z’imibereho. Uko nagendaga nifatanya n’Abahamya, ni ko narushagaho kwibonera ko ari bo bigishwa nyakuri ba Yesu.—Yohana 13:35.

Naje kubona ko kugira ngo nkorere Yehova, nagombaga gusezera mu Bagatolika. Gufata uwo mwanzuro ntibyari byoroshye, kubera ko natinyaga uko abandi bari kubibona. Yehova yaramfashije maze nyuma y’igihe kirekire, ngira ubutwari bwo kuva muri iryo dini.

Icyakora hari indi ngorane ikomeye nari mfite. Kwiga Bibiliya byanyeretse ko Imana itemera ko abagabo bashaka abagore benshi (Intangiriro 2:18-24; Matayo 19:4-6). Namenye ko umugore wa mbere ari we wemewe imbere y’Imana. Ku bw’ibyo, nasezeranye na we imbere y’amategeko, abandi ndabasezerera kandi mbaha ibizabatunga. Nyuma y’igihe, babiri mu bahoze ari abagore banjye baje kuba Abahamya ba Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Nubwo umugore wanjye akiri Umugatolika, yubaha umwanzuro nafashe wo gukorera Yehova. Twembi twemeranya ko nabaye umugabo mwiza.

Nibwiraga ko kujya muri politiki byari gutuma mfasha abantu b’iwacu, ariko ibyo nakoze byose byabaye imfabusa. Ubu niboneye ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo by’abantu (Matayo 6:9, 10). Nshimira Yehova kuko yanyeretse uko nagira ibyishimo.

‘Guhinduka byarangoye.’​—ALEX LEMOS SILVA

  • IGIHE NAVUKIYE: 1977

  • IGIHUGU: BUREZILI

  • IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI PASITERI W’ABAPENTEKOTE

IBYAMBAYEHO:

Nakuriye mu nkengero z’umugi wa Itu, muri leta ya São Paulo. Muri uwo mugi habaga ibikorwa byinshi by’urugomo.

Nari umunyarugomo kandi nariyandarikaga. Nanone nacuruzaga ibiyobyabwenge. Maze kubona ko ibyo nakoraga byari kuzamfungisha cyangwa bikampitana, nahisemo kubireka. Nahise njya mu Bapentekote, maze mba pasiteri.

Nibwiraga ko nari kuzafasha abantu binyuze ku murimo w’Imana. Natangaga ikiganiro cy’idini kuri radiyo y’abaturage, maze ntangira kumenyekana muri ako gace. Icyakora, naje kubona ko ahanini iryo dini ritari rishishikajwe no gufasha abayoboke baryo, kandi ko ibyo guhesha Imana icyubahiro ritabyitagaho. Maze kubona ko icyo ryari rigamije ari ukwishakira amafaranga, nafashe umwanzuro wo kurivamo.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kunyigisha Bibiliya, nahise mbona ko batandukanye n’andi madini. Hari ibintu bibiri byanshishikaje. Icya mbere, ni uko Abahamya ba Yehova bavuga ko bakunda Imana na bagenzi babo, kandi bakabigaragaza. Icya kabiri, ni uko bativanga muri politiki cyangwa mu ntambara (Yesaya 2:4). Ibyo bintu byombi byanyemeje ko nari nabonye idini ry’ukuri, ni ukuvuga inzira ifunganye ijyana abantu ku buzima bw’iteka.—Matayo 7:13, 14.

Nabonye ko kugira ngo nshimishe Imana, nagombaga guhindura byinshi. Nagombaga kurushaho kwita ku muryango wanjye, kandi nkarushaho kwicisha bugufi. Nubwo guhinduka byangoye, Yehova yaramfashije mbigeraho. Umugore wanjye yatangajwe n’ukuntu nahindutse. Yari yaratangiye kwiga Bibiliya mbere yanjye, ariko icyo gihe yarimo agira amajyambere. Bidatinze, jye n’umugore wanjye twaje gufata umwanzuro wo kuba Abahamya ba Yehova, maze tubatirizwa rimwe.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Jye n’umugore wanjye twishimira gufasha abana bacu batatu kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Ubu umuryango wacu urishimye. Nshimira Yehova kuba yarandeheje, agatuma menya ukuri kuboneka mu Ijambo rye Bibiliya. Bibiliya ihindura imibereho y’abantu rwose, kandi ibyo ndi umugabo wo kubihamya.

“Mfite umutima ukeye, ndi muzima kandi nta cyo mbuze.”​—VICTORIA TONG

  • IGIHE NAVUKIYE: 1957

  • IGIHUGU: OSITARALIYA

  • IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NABAYEHO NABI NKIRI UMWANA

IBYAMBAYEHO:

Nakuriye mu mugi wa Newcastle wo muri Nouvelle-Galles du Sud. Ni jye mfura mu bana barindwi twavukanye. Data na mama bari abanyarugomo, kandi data yari yarasabitswe n’inzoga. Mama yarankubitaga, kandi akantuka. Yakundaga kumbwira ko ndi umwana mubi, kandi ko nzajya mu muriro. Ayo magambo yanteraga ubwoba cyane.

Mama yarankubitaga akankomeretsa, ku buryo akenshi nasibaga ishuri. Maze kugira imyaka 11, abayobozi banyatse ababyeyi banjye maze aba ari bo banyitaho. Hanyuma banjyanye kuba mu kigo cy’abihaye Imana. Igihe nari maze kugira imyaka 14, naratorotse mva muri icyo kigo. Kubera ko ntashakaga gusubira iwacu, nagiye kwibera mayibobo mu mihanda yo mu gace ka Kings Cross, kari mu nkengero z’umugi wa Sydney.

Igihe nabaga mu muhanda, nanywaga inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge, nkareba porunogarafiya kandi nishoye mu buraya. Ariko hari ikintu cyambayeho, maze kintera ubwoba cyane. Nari maze iminsi mba mu rugo rw’umugabo wari ufite akabari babyiniragamo. Umunsi umwe ari nimugoroba, abagabo babiri baje kumureba. Yahise anyohereza mu cyumba, ariko ibyo baganiraga narabyumvaga. Nyir’ako kabari yashakaga kungurisha abo bagabo. Bari kumpisha mu bwato butwara imizigo, bakanjyana mu Buyapani gukora mu kabari. Nagize ubwoba, maze nsimbuka ibaraza ndahunga.

Nahuye n’umugabo wari wasuye umugi wa Sydney, maze musobanurira ibimbayeho, nizeye ko yari kumpa amafaranga. Aho kuyampa, yanjyanye aho yabaga, kugira ngo niyuhagire kandi mfate icyo kurya. Maze kugera muri urwo rugo, sinongeye kuruvamo. Nyuma y’umwaka twarashyingiranywe.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Igihe Abahamya batangiraga kunyigisha Bibiliya, byaranshimishije ariko biranambabaza. Igihe namenyaga ko Satani ari we uteza ibibi numvise ndakaye, kuko kuva kera nari narigishijwe ko Imana ari yo iduteza imibabaro. Ku rundi ruhande, maze kumenya ko Imana idahanira abantu mu muriro w’iteka, numvise nduhutse kuko iyo nyigisho yanteraga ubwoba kuva kera.

Natangajwe no kumenya ko imyanzuro yose Abahamya ba Yehova bafata iba ishingiye kuri Bibiliya. Bashyira mu bikorwa ibyo biga. Nubwo nari umuntu utoroshye, Abahamya barankundaga kandi bakanyubaha, batitaye ku byo navugaga cyangwa ibyo nakoraga.

Ingorane ikomeye nari mpanganye na yo, ni ukumva ko nta cyo maze. Nari nariyanze, kandi ibyo byarakomeje na nyuma y’igihe kirekire namaze ndi Umuhamya wa Yehova wabatijwe. Nari nzi ko nakundaga Yehova, ariko numvaga ko adashobora gukunda umuntu nkanjye.

Ibintu byaje guhinduka igihe nari maze imyaka 15 mbatijwe. Igihe twari mu materaniro ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, uwatanze ikiganiro mbwirwaruhame yasobanuye imirongo y’Ibyanditswe yo muri Yakobo 1:23, 24. Iyo mirongo igereranya Ijambo ry’Imana n’indorerwamo dushobora kwireberamo, tukamenya uko Yehova atubona. Natangiye kwibaza niba mbona ibintu nk’uko Yehova abibona. Nubwo nabanje kwikuramo ibyo bitekerezo byari binjemo, nakomeje kumva ko Yehova atashoboraga kunkunda.

Nyuma y’iminsi mike, hari umurongo nasomye waje guhindura imibereho yanjye. Uwo murongo ni uwo muri Yesaya 1:18, aho Yehova yavuze ati “nimuze tuganire mbereke uko mwanoza imishyikirano dufitanye. Niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura.” Numvaga ari nk’aho Yehova yarimo ambwira ati “Vicky ngwino tuganire. Ndakuzi, nzi ibyaha byawe, nzi umutima wawe kandi ndagukunda.”

Iryo joro sinagohetse. Nari ngishidikanya nibaza niba Yehova ashobora kunkunda. Icyakora, natangiye gutekereza ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Naje kugarura ubwenge, menya ko Yehova yanyihanganiye igihe kirekire akankorera ibintu byinshi binyereka ko ankunda. Ariko naje kubona ko ari nk’aho namubwiraga nti “ntaho wahera unkunda, kandi igitambo cy’Umwana wawe ntigihagije ku buryo cyatwikira ibyaha byanjye.” Ni nk’aho Yehova yarimo ampa incungu maze nkayimusubiza. Ariko nyuma yo gutekereza kuri iyo mpano y’incungu, natangiye kumva ko Yehova ankunda.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Ubu numva mfite umutimanama ukeye, ndi muzima kandi nta cyo mbuze. Mbanye neza n’uwo twashakanye, kandi nshimishwa no kuba nshobora kubwira abandi ibyambayeho kugira ngo bibafashe. Ubu numva nararushijeho kwegera Yehova.

‘Isengesho ryanjye ryarashubijwe.’​—SERGEY BOTANKIN

  • IGIHE NAVUKIYE: 1974

  • IGIHUGU: U BURUSIYA

  • IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NAKUNDAGA UMUZIKA W’AKAHEBWE

IBYAMBAYEHO:

Navukiye i Votkinsk, aho akaba ari naho umuhanzi w’icyamamare witwa Pyotr Ilich Tchaikovsky yavukiye. Iwacu twari abakene. Data yari afite imico myiza myinshi, ariko iwacu hahoraga rwaserera bitewe n’uko yari umusinzi.

Kubera ko ntari umuhanga mu ishuri, naje kwishyiramo ko nta cyo nshoboye. Nitaruraga abandi kandi simbizere. Kujya kwiga byarambangamiraga. Urugero, akenshi iyo nabaga mfite ibintu ngomba gusobanura byarananiraga, ndetse n’iyo byabaga ari ibintu byoroshye nabaga nsanzwe nzi. Igihe nari ndangije uwa munani, indangamanota yanjye yari yanditseho ngo “nta magambo menshi azi kandi ntazi kwisobanura.” Ibyo byanciye intege, ndushaho kumva ko nta gaciro mfite, maze ntangira kwibaza niba kubaho hari icyo bimariye.

Igihe nari ingimbi, natangiye kunywa inzoga. Mu mizo ya mbere byanguye neza. Icyakora iyo nanywaga inzoga nyinshi, umutimanama warandyaga. Numvaga kubaho nta cyo bimariye. Natangiye kwiheba cyane, ku buryo hari igihe namaraga iminsi myinshi ntasohoka mu nzu. Nageze nubwo ntekereza kwiyahura.

Maze kugira imyaka 20, nabonye ihumure ry’akanya gato. Natangiye gukunda umuzika w’akahebwe. Uwo muzika waranshimishije cyane, maze nshakisha abandi bantu bawumva. Nateretse imisatsi, nipfumuza amatwi kandi nambara nk’abacuranzi nakundaga. Uko igihe cyagiye gihita naje kuba nk’icyihebe kandi mba umunyarugomo, ku buryo nakundaga gutongana n’abagize umuryango wanjye.

Nibwiraga ko kumva uwo muzika w’akahebwe byari gutuma ngira ibyishimo, ariko si ko byagenze, kuko narushijeho kubabara. Nanone kandi, nyuma yo kumenya ibibi abaririmbyi nakundaga cyane bakoraga, numvise bantengushye.

Icyo gihe nongeye gutekereza kwiyahura, ariko bwo nari nkomeje. Ikintu kimwe cyatumye ntabikora, ni uko natekereje uko mama yari kubyakira. Yarankundaga cyane, kandi nta cyo atari yarankoreye. Iyo mibereho yambuzaga amahwemo. Numvaga ntashaka gukomeza kubaho, ariko nanone nkumva ntashobora kwiyahura.

Kugira ngo nirangaze, natangiye gusoma ibitabo bya kera by’Abarusiya. Hari inkuru nasomye yavugwagamo umuntu w’intwari wari umunyedini. Nahise numva nifuje cyane kugira icyo nkorera Imana n’abandi bantu. Nasenze Imana nyibwira ibyari ku mutima wanjye, icyo akaba ari ikintu ntari narigeze nkora mbere hose. Nasabye Imana ko yanyereka icyo nakora kugira nishimire ubuzima. Igihe nasengaga, numvise ngize umutuzo udasanzwe. Ariko natangajwe cyane n’ibyakurikiyeho. Nyuma y’amasaha abiri gusa, Umuhamya wa Yehova yakomanze iwanjye, maze ansaba ko yanyigisha Bibiliya. Nemera ntashidikanya ko icyo gihe isengesho ryanjye ryari rishubijwe. Kuva ubwo, nagize imibereho irangwa n’ibyishimo.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Najugunye ibintu byose nari ntunze bifitanye isano na wa muzika nakundaga, nubwo bitanyoroheye. Icyakora, uwo muzika wamaze igihe kirekire mu bwenge bwanjye. Iyo nanyuraga ahantu bawucurangaga, nahitaga nongera gutekereza ubuzima nabayemo. Sinashakaga ko ibyo bintu bibabaje byambayeho byakwivanga n’inyigisho nziza zarimo zishinga imizi mu bwenge bwanjye no mu mutima wanjye. Ku bw’ibyo, niyemeje kwirinda ahantu nk’aho. Iyo natekerezaga ubwo buzima nanyuzemo kera, nasengaga Yehova cyane. Gusenga byaramfashaga, nkagira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”—Abafilipi 4:7.

Uko nagendaga niga Bibiliya, ni ko narushagaho kumenya ko Abakristo bafite inshingano yo kubwira abandi ibyo bizera (Matayo 28:19, 20). Mbabwije ukuri, numvaga uwo murimo ntazawushobora. Ku rundi ruhande, ibintu bishya nagendaga menya byatumye ntuza kandi ngira ibyishimo. Nari nzi ko n’abandi bari bakeneye kumenya uko kuri. Nubwo nari mfite ubwoba, natangiye kubwira abandi ibyo nigaga. Natangajwe cyane no kubona ko kwigisha Bibiliya byatumye ndushaho kwigirira icyizere. Nanone byatumye ndushaho gushimangira mu mutima wanjye inyigisho nari maze kumenya.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Ubu mfite urugo rwiza, kandi nashimishijwe no gufasha abandi bantu kumenya Bibiliya, muri bo hakaba harimo mushiki wanjye na mama. Gukorera Imana no gufasha abandi kumenya ibyayo, byatumye nishimira ubuzima.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze