Jya wigisha abana bawe
Impamvu Dorukasi yakundwaga
TWESE twifuza gukundwa. Ese nawe urabyifuza?—a Bibiliya irimo inkuru y’umugore witwaga Dorukasi, wakundwaga cyane n’abantu benshi.
Dorukasi yabaga mu mugi wa Yopa wari hafi y’inyanja ya Mediterane. Uwo mugi wari ku birometero bigera kuri 56 uvuye i Yerusalemu. Dorukasi yari umwe mu bigishwa ba mbere ba Yesu.
Utekereza ko ari iki cyatumaga Dorukasi akundwa cyane?— Bibiliya ivuga ko yakoraga ibyiza byinshi kandi ko yahaga abantu impano. Yaboheraga imyenda myiza abapfakazi, ni ukuvuga abagore bapfushije abagabo. Nanone, yabwiraga abantu benshi ibyerekeye Imana y’ukuri Yehova, nk’uko na Yesu yabigenzaga.
Ariko se waba uzi ibyago byaje kugera kuri Dorukasi?— Yararwaye araremba maze arapfa, nuko incuti ze zose zigira agahinda kenshi. Ku bw’ibyo, zohereje abantu aho intumwa Petero yari acumbitse, ku birometero bigera kuri 16 uvuye aho Dorukasi yari atuye. Abo bantu basabye Petero kuza vuba, maze ahageze, azamuka mu igorofa aho Dorukasi yari ari. Yasanze abagore bose barira, maze bamwereka imyambaro Dorukasi yari yarababoheye.
Nyuma yaho Petero yasabye abantu bose kuva muri icyo cyumba. Nubwo Petero n’izindi ntumwa bari barakoze ibitangaza, nta n’umwe muri bo wari warigeze azura umuntu. Utekereza ko icyo gihe Petero yakoze iki?—
Petero yapfukamye iruhande rw’umurambo, maze asenga Yehova. Arangije, yasabye Dorukasi kubyuka, maze Dorukasi arabyuka. Petero yamufashe ukuboko aramuhagurutsa. Hanyuma yahamagaye ba bapfakazi n’abandi bantu maze aramubereka. Ese waba wiyumvisha ibyishimo abari aho bose bagize?—
Reka noneho turebe isomo wavana muri iyi nkuru ivuga iby’izuka rya Dorukasi. Icya mbere, ni uko nufasha abandi, abenshi muri bo na bo bazagukunda. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko Imana izagukunda kandi ikazahora ikwibuka. Ntizigera yibagirwa ibyiza ukorera abandi. Nanone izakugororera, maze uzabeho wishimye iteka ryose mu isi nshya ikiranuka.
Soma iyi mirongo muri Bibiliya
a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.