Koresha neza ubuseribateri bwawe
“Ushaka kwemera ubwo buzima nabwemere.”—MAT 19:12.
1, 2. (a) Yesu, Pawulo n’abandi babonaga bate ubuseribateri? (b) Kuki hari abashobora kutabona ko ubuseribateri ari impano?
NTA GUSHIDIKANYA ko ishyingiranwa ari imwe mu mpano nziza cyane Imana yahaye abantu (Imig 19:14). Icyakora, hari Abakristo benshi b’abaseribateri na bo baba bishimye kandi banyuzwe. Umuvandimwe witwa Harold ufite imyaka 95 utarigeze ashaka, yaravuze ati “nubwo nishimira kuba ndi kumwe n’abandi kandi nkishimira kwakira abashyitsi, iyo ndi jyenyine sinigera numva ndi mu bwigunge. Mu by’ukuri, umuntu avuze ko mfite impano y’ubuseribateri ntiyaba abeshye.”
2 Koko rero, Yesu Kristo n’intumwa Pawulo bavuze ko, kimwe n’ishyingiranwa, ubuseribateri na bwo ari impano ituruka ku Mana. (Soma muri Matayo 19:11, 12; 1 Abakorinto 7:7.) Ariko tuvugishije ukuri, abantu bose batashatse si ko baba barabyihitiyemo. Rimwe na rimwe imimerere ishobora gutuma utabona umuntu mukwiranye. Hari abandi baba baramaze imyaka runaka barashatse, ariko mu buryo butunguranye, bakabona basigaye bonyine bitewe no gutana cyangwa gupfusha uwo bashakanye. Ku bw’ibyo se, ni mu buhe buryo ubuseribateri bushobora kuba impano? Kandi se Abakristo b’abaseribateri bakoresha neza bate ubuseribateri bwabo?
Impano idasanzwe
3. Ni iki Abakristo b’abaseribateri barusha abantu bashatse?
3 Akenshi usanga umuseribateri afite igihe kinini n’umudendezo kurusha umuntu washatse (1 Kor 7:32-35). Ibyo ni ibintu byihariye arusha abandi bishobora gutuma yagura umurimo we, akaguka mu rukundo akunda abandi kandi akarushaho kwegera Yehova. Ku bw’ibyo, hari Abakristo bamenye ibyiza by’ubuseribateri maze biyemeza ‘kubwemera’ nibura mu gihe runaka. Abandi bo bashobora kuba batarateganyaga kuba abaseribateri, ariko igihe imimerere yahindukaga, babitekerejeho kandi babishyira mu isengesho, baza kubona ko na bo Yehova ashobora kubafasha kwemera ibyababayeho. Bityo bemeye iyo mimerere bari bagezemo, bemera kuba abaseribateri.—1 Kor 7:37, 38.
4. Kuki Abakristo b’abaseribateri bagomba kumva ko nta cyo babuze kugira ngo bakore umurimo w’Imana?
4 Abakristo b’abaseribateri bazi neza ko gushaka atari byo shingiro ryo kwemerwa na Yehova cyangwa umuteguro we. Imana ishobora gukunda buri wese muri twe (Mat 10:29-31). Nta muntu cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose bishobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana (Rom 8:38, 39). Twaba twarashatse cyangwa tutarashatse, nta cyo tubuze kugira ngo dukore umurimo w’Imana.
5. Ni iki kiba gikenewe kugira ngo umuntu akoreshe neza ubuseribateri bwe?
5 Icyakora, kimwe n’impano yo kumenya umuzika cyangwa imikino ngororangingo, impano y’ubuseribateri na yo isaba ko umuntu ashyiraho imihati kugira ngo ayikoreshe neza. Ku bw’ibyo se, ni mu buhe buryo Abakristo b’abaseribateri muri iki gihe, baba abavandimwe cyangwa bashiki bacu, baba bakiri bato cyangwa bakuze, baba barabihisemo cyangwa byaratewe n’imimerere, bashobora gukoresha neza ubuseribateri bwabo? Reka dusuzume zimwe mu ngero zitera inkunga z’Abakristo bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere, turebe n’icyo twabigiraho.
Ubuseribateri mu gihe umuntu akiri muto
6, 7. (a) Ni ikihe gikundiro abakobwa b’amasugi ba Filipo bagize mu murimo w’Imana? (b) Ni mu buhe buryo Timoteyo yakoresheje neza imyaka ye y’ubuseribateri, kandi se ni iyihe migisha yabonye bitewe n’uko yemeye gukorera Imana akiri umusore?
6 Umubwirizabutumwa witwaga Filipo yari afite abakobwa bane b’amasugi, bari bafite ishyaka nk’irye mu birebana no kubwiriza ubutumwa (Ibyak 21:8, 9). Guhanura byari imwe mu mpano abantu bahabwaga mu buryo bw’igitangaza binyuze ku mwuka wera, kandi abo bakobwa bakoresheje iyo mpano basohoza amagambo ari muri Yoweli 2:28, 29.
7 Timoteyo ni umusore wakoresheje neza ubuseribateri bwe. Kuva mu bwana bwe, nyina Unike na nyirakuru Loyisi bamwigishije “ibyanditswe byera” (2 Tim 1:5; 3:14, 15). Ariko birashoboka ko babaye Abakristo igihe Pawulo yasuraga bwa mbere umugi wa Lusitira bari batuyemo, ahagana mu mwaka wa 47. Imyaka ibiri nyuma yaho, ubwo Pawulo yabasuraga ku ncuro ya kabiri, Timoteyo agomba kuba yari afite imyaka hafi 20. Nubwo yari akiri muto mu myaka no mu kuri, “yashimwaga” n’abasaza b’Abakristo b’i Lusitira n’abo hafi y’iwabo muri Ikoniyo (Ibyak 16:1, 2). Bityo, Pawulo yatumiriye Timoteyo kujya amuherekeza mu ngendo yakoraga (1 Tim 1:18; 4:14). Ntidushobora kwemeza ko Timoteyo atigeze ashaka. Ariko tuzi ko igihe yari akiri umusore, yemeye itumira rya Pawulo abyishimiye kandi ko imyaka myinshi nyuma yaho, yakoze umurimo w’ubumisiyonari n’uw’ubugenzuzi ari umuseribateri.—Fili 2:20-22.
8. Ni iki cyafashije Yohana Mariko gukurikirana intego z’iby’umwuka, kandi se ni iyihe migisha yabonye?
8 Yohana Mariko na we akiri muto yakoresheje neza imyaka ye y’ubuseribateri. We na nyina Mariya, hamwe na mubyara we Barinaba batangiranye n’itorero ry’i Yerusalemu. Nanone kandi, umuryango wa Mariko ugomba kuba wari ubayeho neza, kuko wari ufite inzu mu mugi, ukaba wari ufite n’umuja (Ibyak 12:12, 13). Nubwo byari bimeze bityo ariko, Mariko ntiyari umusore winezeza gusa cyangwa wikunda, kandi nta nubwo yashakaga kwiyicarira agashinga umuryango, maze akidamararira. Kuba yarakoranye n’intumwa akiri muto bishobora kuba byaratumye yifuza gukora umurimo w’ubumisiyonari. Ku bw’ibyo, yemeye kujyana na Pawulo na Barinaba mu rugendo rwabo rwa mbere rw’ubumisiyonari abyishimiye cyane, akajya abafasha (Ibyak 13:5). Nyuma yaho, yajyanye na Barinaba kandi aza no gukorana na Petero i Babuloni (Ibyak 15:39; 1 Pet 5:13). Ntituzi igihe Mariko yamaze ari umuseribateri. Ariko yari azwi neza ko ari umuntu ukunda gukorera abandi no gukora byinshi mu murimo w’Imana.
9, 10. Ni ubuhe buryo bwo kwagura umurimo Abakristo b’abaseribateri bakiri bato bafite muri iki gihe? Tanga urugero.
9 Muri iki gihe, abakiri bato benshi mu itorero na bo bishimira gukoresha ubuseribateri bwabo bagura umurimo bakorera Imana. Kimwe na Mariko na Timoteyo, bishimira ko ubuseribateri butuma ‘bakorera Umwami buri gihe badafite ibibarangaza’ (1 Kor 7:35). Icyo ni ikintu kigaragara barusha abandi. Abaseribateri bafite uburyo bwinshi bwo gukorera Yehova. Bashobora kuba abapayiniya, bashobora gukorera aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe kurusha ahandi, kwiga urundi rurimi, gufasha mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami cyangwa amazu y’ishami, kwiga Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo no gukora kuri Beteli. Ese niba ukiri muto kandi ukaba utarashaka, waba waraguye umurimo, ukora bimwe mu byo tumaze kuvuga?
10 Hari umuvandimwe witwa Mark watangiye gukora umurimo w’ubupayiniya mbere y’uko agira imyaka 20, yiga Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, kandi yagiye yoherezwa gukorera umurimo mu duce dutandukanye tw’isi. Yatekereje ku myaka 25 amaze akora umurimo w’igihe cyose, aravuga ati “nagerageje gukorana n’abagize itorero bose, nkifatanya na bo mu murimo wo kubwiriza, nkajya kubasura mu rwego rwo kuragira umukumbi, nkabatumira iwanjye ngo dusangire amafunguro, ndetse ngategura n’amateraniro mbonezamubano agamije kubafasha mu buryo bw’umwuka. Ibyo bintu byose byatumye mbona ibyishimo byinshi.” Nk’uko Mark yabivuze, ibyishimo byinshi bibonerwa mu gutanga kandi iyo umuntu yiyeguriye gukora umurimo wera, abona uburyo bwinshi bwo gutanga (Ibyak 20:35). Muri iki gihe, abakiri bato bafite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami, uko ibibashishikaza byaba biri kose, uko ubuhanga baba bafite bwaba buri kose, cyangwa uko ibyo baba baranyuzemo mu buzima byaba biri kose.—1 Kor 15:58.
11. Ni ibihe byiza byo kutihutira gushaka?
11 Nubwo abakiri bato benshi baba bumva ko amaherezo bazashaka, hari impamvu zumvikana zo kutihutira kubikora. Pawulo yateye abasore inkunga yo gutegereza bakarenga “igihe cy’amabyiruka,” ubwo irari ry’ibitsina riba ari ryinshi (1 Kor 7:36). Kugira ngo umuntu yimenye kandi abe inararibonye mu buzima, bityo azahitemo neza uwo bazashakana, bisaba igihe. Amasezerano y’ishyingiranwa ntiyagombye gufatanwa uburemere buke kuko aba azahoraho igihe cyose umuntu akiriho.—Umubw 5:2-5.
Ubuseribateri mu gihe umuntu akuze
12. (a) Ni iki cyafashije umupfakazi Ana kwihanganira ibyamubayeho? (b) Ni ikihe gikundiro yagize?
12 Ana uvugwa mu Ivanjiri ya Luka ashobora kuba yarababaye cyane igihe umugabo we yapfaga mu buryo butunguranye bamaranye imyaka irindwi gusa. Ntituzi niba barigeze babyarana abana cyangwa niba Ana yarigeze atekereza kongera gushaka. Ariko Bibiliya ivuga ko igihe yari afite imyaka 84, yari akiri umupfakazi. Dushingiye ku byo Bibiliya ivuga, dushobora kuvuga ko Ana yafatiye ku mimerere yari ihindutse, akaboneraho uburyo bwo kurushaho kwegera Yehova. Bibiliya igira iti “ntiyigeraga abura mu rusengero, akora umurimo wera ku manywa na nijoro, yiyiriza ubusa kandi asenga yinginga” (Luka 2:36, 37). Bityo rero, ibintu by’umwuka ni byo yashyiraga mu mwanya wa mbere mu mibereho ye. Ibyo byamusabaga kwiyemeza rwose no gushyiraho imihati, ariko yaragororewe cyane. Yagize igikundiro cyo kubona umwana Yesu no kumenyesha abandi iby’umudendezo wari kuzanwa na Mesiya.—Luka 2:38.
13. (a) Ni iki kigaragaza ko Dorukasi yakoraga ibikorwa byinshi byiza mu itorero? (b) Ni mu buhe buryo Dorukasi yagororewe ku bw’ibikorwa bye byiza n’ineza ye?
13 Umugore witwaga Dorukasi cyangwa Tabita yabaga i Yopa, icyambu cya kera cyari mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Yerusalemu. Kubera ko Bibiliya itavuga umugabo we, icyo gihe ashobora kuba yari atarashaka. Dorukasi “yakoraga ibikorwa byinshi byiza kandi agafasha abakene.” Uko bigaragara, yaboheraga imyenda abapfakazi b’abakene n’abandi bantu, kandi ibyo byatumaga bamukunda cyane. Bityo, igihe yarwaraga mu buryo butunguranye maze agapfa, itorero ryohereje abantu kureba Petero ngo bamwinginge azure mushiki wabo bakundaga cyane. Igihe iyo nkuru yo kuzuka kwe yakwiraga i Yopa, abantu benshi barizeye (Ibyak 9:36-42). Dorukasi ashobora kuba yari yarafashije bamwe muri bo, bitewe n’ineza ye itagereranywa.
14. Ni iki gituma Abakristo b’abaseribateri barushaho kwegera Yehova?
14 Kimwe na Ana na Dorukasi, muri iki gihe hari abantu benshi mu matorero baba abaseribateri nyuma y’igihe. Hari abashobora kuba batarabonye abo bashyingiranwa na bo bakwiranye. Abandi bo bashobora kuba baratanye n’abo bashakanye cyangwa barapfakaye. Kubera ko Abakristo b’abaseribateri baba badafite abo bashakanye babwira ibibari ku mutima, akenshi bitoza kurushaho kwishingikiriza kuri Yehova (Imig 16:3). Mushiki wacu w’umuseribateri witwa Silvia, umaze imyaka 38 akora kuri Beteli, abona ko ibyo rwose ari umugisha. Yaravuze ati “hari igihe numva ndambiwe kwitwa ko ari jye ukomeye kurusha abandi. Njya nibaza nti ‘jye ni nde uzantera inkunga?’” Ariko yongeyeho ati “kwiringira ko Yehova azi ibyo nkeneye kurusha uko jye mbizi bimfasha kurushaho kumwegera. Ikindi kandi, sinjya mbura ikintera inkunga; rimwe na rimwe zituruka n’ahantu ntatekerezaga rwose.” Igihe cyose twegereye Yehova, atugaragariza ineza kandi akaduhumuriza.
15. Abakristo batarashaka ‘bakwaguka’ bate mu rukundo bakunda abandi?
15 Ubuseribateri butuma umuntu abona uburyo bwihariye bwo ‘kwaguka’ mu rukundo. (Soma mu 2 Abakorinto 6:11-13.) Mushiki wacu w’umuseribateri witwa Jolene umaze imyaka 34 mu murimo w’igihe cyose, yaravuze ati “nagiye ngerageza uko nshoboye kose kudashaka incuti mu bantu tunganya imyaka gusa, ahubwo nkazishaka mu bantu b’ingeri zose. Ubuseribateri butuma rwose ushobora kugira icyo uha Yehova, umuryango wawe, abavandimwe bawe ndetse n’abaturanyi. Uko ngenda nkura, ni na ko ngenda ndushaho kumva nshimishijwe n’ubuseribateri.” Nta gushidikanya rwose ko abageze mu za bukuru, abamugaye, ababyeyi barera abana ari bonyine, abakiri bato ndetse n’abandi mu itorero, bishimira ukuntu abaseribateri babafasha mu buryo buzira ubwikunde. Koko rero, igihe cyose tugaragarije abandi urukundo, twumva tumerewe neza. Ese nawe ushobora ‘kwaguka’ mu rukundo ukunda abandi?
Babaye abaseribateri ubuzima bwabo bwose
16. (a) Kuki Yesu yabaye umuseribateri ubuzima bwe bwose? (b) Ni mu buhe buryo Pawulo yakoresheje neza ubuseribateri bwe?
16 Yesu ntiyigeze ashaka; yagombaga kwitegura gukora umurimo we kandi akawusohoza. Yakoze ingendo nyinshi, agakora umurimo we kuva mu gitondo cya kare kugeza nijoro, amaherezo atanga n’ubuzima bwe ho igitambo. Kuba yari umuseribateri byamufashije gusohoza umurimo we. Intumwa Pawulo yagenze ibirometero bibarirwa mu bihumbi kandi yahuye n’ingorane nyinshi mu murimo we (2 Kor 11:23-27). Nubwo Pawulo ashobora kuba yari yarigeze gushaka, amaze guhabwa inshingano yo kuba intumwa, yahisemo gukomeza kuba umuseribateri (1 Kor 7:7; 9:5). Yesu na Pawulo bateye abandi inkunga yo kubigana mu gihe bishoboka, kugira ngo basohoze umurimo. Icyakora, nta n’umwe muri bo wavuze ko abakozi b’Imana bagomba byanze bikunze kuba abaseribateri.—1 Tim 4:1-3.
17. Ni mu buhe buryo bamwe bageze ikirenge mu cya Yesu na Pawulo muri iki gihe, kandi se kuki dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova yishimira abantu bigomwa batyo?
17 Muri iki gihe nabwo, hari bamwe bihitiyemo gukomeza kuba abaseribateri kugira ngo bashobore gukora neza umurimo wabo. Harold twigeze kuvuga, amaze imyaka 56 kuri Beteli. Yaravuze ati “igihe nari maze imyaka icumi kuri Beteli, nari naragiye mbona abashakanye bava kuri Beteli bitewe n’uburwayi cyangwa bibaye ngombwa ko bajya kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru. Ababyeyi banjye bombi bari barapfuye. Icyakora nakundaga Beteli cyane, ku buryo numvaga ntifuza gushaka ngo bitazavaho bituma ntakaza icyo gikundiro.” Mu buryo nk’ubwo, ubu hashize imyaka myinshi umupayiniya witwa Margaret avuze ati “hari abantu bagiye bandambagiza ariko nkanga kwitesha ibintu byinshi bishishikaje naboneraga mu murimo w’ubupayiniya. Ahubwo nashoboye gukoresha umudendezo mwinshi umuseribateri aba afite kugira ngo nkore byinshi mu murimo, kandi ibyo byampesheje ibyishimo byinshi.” Koko rero, Yehova ntazigera yibagirwa umuntu wese wigomwa atyo ku bw’ugusenga k’ukuri.—Soma muri Yesaya 56:4, 5.
Koresha neza ubuseribateri bwawe
18. Ni mu buhe buryo abandi bashobora gutera inkunga Abakristo b’abaseribateri kandi bakabashyigikira?
18 Dukwiriye gushimira tubikuye ku mutima Abakristo bose b’abaseribateri bakora ibishoboka byose kugira ngo bakorere Yehova, kandi tukabatera inkunga. Tubakundira imico yabo n’umusanzu ugaragara baha itorero. Nitubabera ‘abavandimwe, bashiki babo, ba nyina [n’]abana’ babo nyakuri bo mu buryo bw’umwuka, ntibazigera na rimwe bumva bari mu bwigunge.—Soma muri Mariko 10:28-30.
19. Ni iki wakora kugira ngo ukoreshe neza ubuseribateri bwawe?
19 Waba warabaye umuseribateri ubyihitiyemo cyangwa warabaye we ubitewe n’imimerere, turifuza ko izi ngero z’abantu bavugwa mu Byanditswe ndetse n’abo muri iki gihe, zatuma wiringira rwose ko ushobora kugira imibereho irangwa n’ibyishimo kandi ukagera kuri byinshi. Hari impano umuntu abona yari azitegerezanyije amatsiko, naho izindi akazibona atari aziteze rwose. Hari izo umuntu ahita yishimira, izindi zo akazabona agaciro kazo nyuma y’igihe. Ahanini rero, ibyo biterwa n’uko tubona ibintu. Ni iki wakora kugira ngo ukoreshe neza ubuseribateri bwawe? Jya urushaho kwegera Yehova, ugire byinshi byo gukora mu murimo w’Imana kandi waguke mu rukundo ukunda abandi. Kimwe n’ishyingiranwa, ubuseribateri na bwo bushobora kuduhesha ingororano mu gihe tububona nk’uko Imana ibubona, kandi tugakoresha neza iyo mpano.
Ese uribuka?
• Ubuseribateri bushobora bute kuba impano?
• Ni mu buhe buryo ubuseribateri bwahesha imigisha umuntu ukiri muto?
• Ni ubuhe buryo Abakristo b’abaseribateri baba bafite bwo kurushaho kwegera Yehova no kwaguka mu rukundo?
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Ese ukoresha neza uburyo butandukanye ufite bwo gukorera Imana?