‘Byemere’
1 Igihe kimwe, ubwo Yesu yaganiraga n’intumwa ze ku bihereranye no gushaka, yerekeje ku buseribateri avuga ko ari ‘impano.’ Hanyuma yagize ati “ubasha kubyemera abyemere” (Mat 19:10-12). Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, intumwa Pawulo yanditse ibihereranye n’inyungu umuntu abonera mu buseribateri kandi atera abandi inkunga yo kwigana urugero rwe bagakomeza kwibera abaseribateri (1 Kor 7:7, 38). Muri iki gihe, abantu benshi ‘bemeye’ kwibera abaseribateri kandi babiboneramo inyungu. Zimwe muri izo nyungu ni izihe?
2 Gukora umurimo ‘nta kirogoya’: Pawulo yari azi neza ko kuba yari umuseribateri byatumaga abona uburyo bwo gukorera Yehova ‘atagira kirogoya.’ Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, umuvandimwe w’umuseribateri ashobora gusaba kujya mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Nanone muri rusange, umuntu w’umuseribateri aba afite umudendezo wo gukora umurimo w’ubupayiniya, kwiga urundi rurimi, kwimukira aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi, gukora kuri Beteli cyangwa kwitangira guhabwa izindi nshingano zihariye mu murimo. Ashobora kubona igihe kinini n’uburyo bwo kwiyigisha no gutekereza mu buryo bwimbitse, kandi akagirana na Yehova imishyikirano ya bugufi binyuriye mu isengesho rivuye ku mutima. Ubusanzwe, umuseribateri aba afite igihe kinini cyo kwitangira gufasha abandi. Ibyo bintu byose bigirira akamaro umuntu ku giti cye.—1 Kor 7:32-35; Ibyak 20:35.
3 Bene uwo murimo utagira kirogoya umuntu akorera Imana, umuhesha ingororano nyinshi. Mushiki wacu w’umuseribateri wari umaze imyaka 27 muri Kenya yaranditse ati “nari mfite incuti nyinshi n’akazi kenshi! Twakoreraga ibintu hamwe kandi tugasurana . . . Nashoboraga gukoresha umudendezo usesuye nakeshaga kuba ndi umuseribateri nkajya aho nshaka hose kandi ngashobora kwirundumurira mu murimo, maze ibyo bikampesha ibyishimo byinshi. Yakomeje agira ati “mu gihe cy’imyaka myinshi, imishyikirano yanjye na Yehova yarushijeho gukomera.”
4 Jya ukoresha neza impano y’ubuseribateri: Yesu yavuze ko umuntu yagombye kwihingamo impano y’ubuseribateri ku bw’inyungu z’“ubwami bwo mu ijuru” (Mat 19:12). Kimwe n’indi mpano iyo ari yo yose, ubuseribateri bugomba gukoreshwa neza kugira ngo buheshe umuntu ibyishimo n’inyungu. Abantu benshi baje gusobanukirwa agaciro ko kwemera iyo mpano y’ubuseribateri binyuriye mu gukoresha neza uwo mwanya munini bayikesha no kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo abahe ubwenge n’imbaraga.