Egera Imana
Yibuka ko “turi umukungugu”
HARI Umukristokazi wanditse uko yumvaga ameze bitewe n’amakosa yari yarakoze, agira ati “sinemeraga ko Yehova ashobora kumbabarira burundu, kandi numvaga ko nari kuzikorera uwo mutwaro ubuzima bwanjye bwose.” Tuvugishije ukuri, niba hari ikintu kigora kwihanganira, ni ukugira umutimanama ugucira urubanza. Icyakora, Bibiliya ikubiyemo amagambo ashobora guhumuriza abanyabyaha bihana. Reka dusuzume amagambo ya Dawidi umwanditsi wa zaburi, aboneka muri Zaburi 103:8-14.
Dawidi yari azi ko ‘Yehova ari umunyambabazi’ kandi ko ‘adahora atugaya’ (umurongo wa 8-10). Iyo Imana ibona ko dukwiriye kubabarirwa iratubabarira, kandi ikabikora ibivanye ku mutima. Dawidi wari umusizi w’umuhanga, yakoresheje imvugo eshatu z’ikigereranyo zumvikanisha ukuntu Imana itugirira imbabazi zitagira akagero.
“Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko n’ineza yuje urukundo agaragariza abamutinya iri” (umurongo wa 11). Iyo twubuye amaso tukareba mu kirere nijoro, kwiyumvisha intera iri hagati y’isi n’ijuru rihunze inyenyeri biratugora. Nguko uko Dawidi yadufashije gusobanukirwa neza imbabazi za Yehova zitagira akagero, icyo akaba ari kimwe mu bigaragaza urukundo rwe rudahemuka. Imana igirira izo mbabazi ‘abayitinya,’ cyangwa nk’uko intiti imwe yabivuze, “abicisha bugufi bakubaha ubutware bwayo babivanye ku mutima.”
“Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, ni ko yashyize kure yacu ibicumuro byacu” (umurongo wa 12). Izindi Bibiliya zihindura uwo murongo zigira ziti “nk’uko iburasirazuba hitaruye iburengerazuba.” Intera iri hagati y’ayo merekezo ireshya ite? Hari intera ndende ishoboka. Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyagize kiti “sa n’utekereza urimo uguruka mu kirere werekeza iburasirazuba. Uko ugenda wogoga ikirere, ni ko uba ugenda witarura iburengerazuba.” Icyo Dawidi yashakaga kuvuga muri uwo murongo kirumvikana. Iyo Imana itubabariye ibyaha byacu, ibijugunya kure hashoboka.
“Nk’uko se w’abana abagirira imbabazi, ni ko Yehova yagiriye imbabazi abamutinya” (umurongo wa 13). Dawidi na we wari umubyeyi, yari asobanukiwe uko umubyeyi urangwa n’urukundo yiyumva. Umubyeyi nk’uwo agirira impuhwe abana be, cyane cyane mu gihe bababaye. Dawidi atwizeza ko Data wo mu ijuru urangwa n’urukundo agirira imbabazi abana be bo ku isi, cyane cyane mu gihe bihannye bakagira ‘imitima imenetse kandi ishenjaguwe’ bitewe n’ibyaha byabo.—Zaburi 51:17.
Dawidi amaze gukoresha izo mvugo eshatu z’ikigereranyo, yagaragaje impamvu ituma Yehova agirira imbabazi abantu badatunganye. Yagize ati ‘azi neza uko turemwe, yibuka ko turi umukungugu’ (umurongo wa 14). Yehova azi ko turemwe mu mukungugu, bityo tukaba turi abanyantege nke kandi ubushobozi bwacu bukaba bufite aho bugarukira. Iyo twihannye tubivanye ku mutima, Yehova aba ‘yiteguye kutubabarira,’ kuko azirikana ko turi abanyabyaha.—Zaburi 86:5.
Ese amagambo Dawidi yavuze ku byerekeye imbabazi z’Imana, ntagukora ku mutima? Wa mugore wavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru amaze kwiga icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ukuntu Imana iba yiteguye kubabarira, yaravuze ati “ubu noneho ntangiye kumva ko nshobora kwegera Yehova, kandi numva nararuhutse umutwaro nari nikoreye.”a Turagutera inkunga yo kwiga byinshi kurushaho ku byerekeye imbabazi z’Imana, n’icyo wakora ngo ikubabarire. Birashoboka ko nawe uzumva uruhutse umutwaro wari wikoreye.
Ibice bya Bibiliya wasoma muri Kanama:
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Egera Yehova cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku gice cya 26 kigira kiti “Imana ‘Yiteguye Kubabarira.’”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]
“Ubu noneho ntangiye kumva ko nshobora kwegera Yehova, kandi numva nararuhutse umutwaro nari nikoreye”