ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w21 Ukwakira pp. 8-13
  • Dukorera Imana igira imbabazi nyinshi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dukorera Imana igira imbabazi nyinshi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUKI YEHOVA AGIRA IMBABAZI?
  • ESE GUCA UMUNTU MU ITORERO BIGARAGAZA KO YEHOVA AGIRA IMBABAZI?
  • NI IKI CYADUFASHA KUGIRA IMBABAZI?
  • ‘So agira imbabazi’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ni gute twagirira abandi imbabazi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Abanyambabazi bagira ibyishimo!
    Turirimbire Yehova
  • Hahirwa abanyambabazi!
    Dusingize Yehova turirimba
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
w21 Ukwakira pp. 8-13

IGICE CYO KWIGWA CYA 41

Dukorera Imana igira imbabazi nyinshi

“Yehova agirira bose neza, imbabazi ze ziri ku mirimo ye yose.”—ZAB 145:9.

INDIRIMBO YA 44 Isengesho ry’uworoheje

INSHAMAKEa

1. Umuntu ugira imbabazi aba ameze ate?

IYO twumvise umuntu ugira imbabazi, duhita twumva ko agwa neza, yita ku bandi, agira impuhwe kandi akagira ubuntu. Nanone dushobora guhita twibuka umugani Yesu yaciye w’Umusamariya mwiza. Uwo mugabo w’umunyamahanga, ‘yagaragarije imbabazi’ Umuyahudi wari waguye mu gico cy’abambuzi. Uwo Musamariya ‘yagiriye impuhwe’ uwo Muyahudi wari wakomeretse, maze amwitaho (Luka 10:29-37). Uwo mugani ugaragaza ukuntu Imana yacu igira imbabazi. Izo mbabazi zayo zigaragaza ko idukunda kandi izitugaragariza buri munsi.

2. Ni ikihe kintu kindi kigaragaza ko umuntu agira imbabazi?

2 Ikindi kintu kigaragaza umuntu ugira imbabazi, ni uko hari igihe adahana umuntu bitewe n’impamvu runaka. Ibyo ni byo Yehova adukorera. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Ntiyadukoreye ibihwanye n’ibyaha byacu” (Zab 103:10). Icyakora, hari n’igihe Yehova ahana umunyabyaha atajenjetse.

3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Muri iki gice turi busuzume ibibazo bitatu: Kuki Yehova agira imbabazi? Ni irihe sano riri hagati yo guhana umuntu utajenjetse no kugira imbabazi? Ni iki cyadufasha kugira imbabazi? Reka turebe ukuntu Bibiliya isubiza ibyo bibazo.

KUKI YEHOVA AGIRA IMBABAZI?

4. Kuki Yehova agira imbabazi?

4 Yehova agirira abantu imbabazi kuko abakunda. Intumwa Pawulo yavuze ko Imana igira ‘imbabazi’ nyinshi. Icyo gihe Pawulo yashakaga kuvuga ko Imana yagiriye imbabazi Abakristo basutsweho umwuka badatunganye, ikabaha ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru (Efe 2:4-7). Icyakora imbabazi za Yehova ntizigarukira aho, kuko umwanditsi wa zaburi yagize ati: “Yehova agirira bose neza, imbabazi ze ziri ku mirimo ye yose” (Zab 145:9). Yehova akunda abantu. Ni yo mpamvu abagirira imbabazi igihe cyose abona bikwiriye.

5. Ni iki cyatumye Yesu amenya ko Yehova agira imbabazi?

5 Yesu ni we uzi neza ukuntu Yehova agira imbabazi. Kubera iki? Ni ukubera ko mbere y’uko aza ku isi, yabanye na Se imyaka myinshi cyane mu ijuru (Imig 8:30, 31). Yagiye abona kenshi ukuntu Se yababariraga abantu ibyaha byabo (Zab 78:37-42). Ni yo mpamvu inshuro nyinshi iyo yabaga yigisha abantu, yababwiraga ukuntu Yehova agira imbabazi.

Se w’umwana w’ikirara ntiyamurakariye, ahubwo yamuhaye ikaze mu rugo (Reba paragarafu ya 6)c

6. Yesu yagaragaje ate ko Se agira imbabazi?

6 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yesu yaciye umugani w’umwana w’ikirara kugira ngo agaragaze ukuntu Yehova agira imbabazi. Uwo mwana yafashe ibye byose ava iwabo, ajya mu gihugu cya kure, agezeyo “agira imibereho y’ubwiyandarike, arabyaya” (Luka 15:13). Icyakora nyuma yaho, yarihannye kandi yicisha bugufi agaruka iwabo. Se yamwakiriye ate? Uwo mwana yabonye ibintu atakekaga! Yesu yaravuze ati: “Akiri kure, se aramubona amugirira impuhwe, maze ariruka amugwa mu ijosi aramusoma cyane.” Uwo mubyeyi ntiyigeze abwira nabi umwana we. Ahubwo yaramubabariye kandi amuha ikaze mu rugo. Nubwo uwo mwana w’ikirara yari yarakosheje cyane, se yaramubabariye kubera ko yihannye. Uwo mubyeyi uvugwa muri uwo mugani agereranya Yehova. Yesu yaciye uwo mugani ashaka kugaragaza ukuntu Yehova aba yiteguye kubabarira abanyabyaha bihana by’ukuri.—Luka 15:17-24.

7. Uko Yehova atanga imbabazi bigaragaza bite ko ari umunyabwenge?

7 Yehova agira imbabazi kubera ko afite ubwenge bwinshi. Buri gihe afata imyanzuro igirira akamaro ibiremwa bye. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko “ubwenge buva mu ijuru . . . bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza” (Yak 3:17). Yehova ameze nk’umubyeyi wuje urukundo. Azi ko iyo ababariye abana be bibagirira akamaro (Zab 103:13; Yes 49:15). Nanone izo mbabazi abagirira zituma bagira ibyiringiro nubwo badatunganye. Ubwo rero, kubera ko Yehova afite ubwenge bwinshi, aratubabarira igihe cyose abona bikwiriye. Ariko nanone Yehova ashyira mu gaciro mu gihe atanga imbabazi. Agaragaza ubwenge ntatange imbabazi, mu gihe abona ko kubikora byaba ari ukorora ikibi.

8. Ni iki rimwe na rimwe kiba kigomba gukorwa, kandi kuki?

8 Reka tuvuge ko umugaragu wa Yehova akora ibyaha yabigambiriye. Icyo gihe bigenda bite? Intumwa Pawulo yavuze ko tugomba ‘kureka kwifatanya’ na we (1 Kor 5:11). Abanyabyaha batihana bacibwa mu itorero. Ibyo biba bikwiriye kuko birinda abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka, kandi bikaba bigaragaza ko dushyigikiye amahame ya Yehova akiranuka. Icyakora hari abatekereza ko guca umuntu mu itorero bitagaragaza ko Imana igira imbabazi. Ese ibyo ni byo? Reka tubisuzume.

ESE GUCA UMUNTU MU ITORERO BIGARAGAZA KO YEHOVA AGIRA IMBABAZI?

Umwungeri wita ku ntama yashyize ukwayo.

Mu gihe intama irwaye, ishobora kuvanwa mu zindi, ariko umwungeri akomeza kuyitaho (Reba paragarafu ya 9-11)

9-10. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 12:5, 6, kuki twavuga ko guca umunyabyaha mu itorero bigaragaza ko Yehova agira imbabazi? Tanga urugero.

9 Iyo mu itorero badutangarije ko Umukristo twari tuzi kandi twakundaga atakiri umwe mu Bahamya ba Yehova, biratubabaza cyane. Hari n’igihe dushobora kwibaza niba byari ngombwa ko acibwa. None se koko guca umuntu mu itorero bigaragaza ko Yehova agira imbabazi? Cyane rwose! Kudahana umuntu yari abikwiriye, ntibiba bigaragaza ubwenge, imbabazi n’urukundo (Imig 13:24). None se guca umunyabyaha mu itorero bishobora gutuma yihana? Yego rwose! Abantu benshi bakoze icyaha gikomeye, maze abasaza bagafata umwanzuro wo kubaca mu itorero, babonye ko byari bikwiriye. Kubera iki? Kubera ko byatumye bihana, bagahinduka maze bakagarukira Yehova.—Soma mu Baheburayo 12:5, 6.

10 Reka dufate urugero. Umwungeri amenye ko intama ye irwaye. Ariko kugira ngo ayivure, agomba kuyivana mu mukumbi akayishyira ukwayo. Ubusanzwe nta ntama iba ishaka kuba ukwayo, ahubwo iba ishaka kuba hamwe n’izindi. Ni yo mpamvu iyo uyivanye mu mukumbi biyibangamira. Ese kuba uwo mwungeri yakuye iyo ntama mu zindi, byaba bishatse kuvuga ko ari umugome? Oya rwose. Uwo mwungeri aba azi ko aramutse aretse iyo ntama ikaguma mu zindi, ishobora kuzanduza. Ubwo rero iyo ayishyize ukwayo, aba arinze umukumbi wose.—Gereranya no mu Balewi 13:3, 4.

11. (a) Kuki twavuga ko umuntu waciwe aba ameze nk’intama irwaye? (b) Ni ibihe bintu bishobora gufasha umuntu waciwe?

11 Umukristo waciwe mu itorero, na we aba ameze nk’iyo ntama irwaye, kuko aba arwaye mu buryo bw’umwuka (Yak 5:14). Nk’uko umuntu urwaye indwara yandura aba ashobora kwanduza abandi, ni na ko bigenda ku muntu urwaye mu buryo bw’umwuka. Aba ashobora kwanduza abandi. Ni yo mpamvu hari igihe biba ngombwa ko uwo muntu avanwa mu itorero. Icyo gihano kigaragaza ko Yehova akunda abagaragu be b’indahemuka bagize itorero, kandi hari igihe gifasha n’umunyabyaha akihana. Uwo muntu waciwe aba ashobora gukomeza kuza mu materaniro, aho yigira Bibiliya akabona inama zimufasha kongera kuba inshuti ya Yehova. Nanone aba yemerewe gufata ibitabo n’amagazeti ashobora gukoresha, kandi akareba n’ibiganiro byo kuri tereviziyo yacu. Nanone abasaza bitegereza uko agenda ahinduka maze rimwe na rimwe bakamugira inama zamufasha kongera kuba inshuti ya Yehova, maze akaba yagarurwa mu itorero.b

12. Ni iki abasaza bashobora gukorera umunyabyaha utihana kigaragaza ko bamukunda kandi bakamugirira imbabazi?

12 Tuzirikane ko abanyabyaha batihana ari bo bacibwa mu itorero. Abasaza baba bagomba kwitonda mbere y’uko bafata umwanzuro wo guca umuntu mu itorero. Bazi ko Yehova ahana “mu rugero rukwiriye” (Yer 30:11). Abasaza bakunda abavandimwe babo kandi birinda gukora ikintu cyatuma badakomeza kuba inshuti za Yehova. Icyakora hari igihe guca umunyabyaha mu itorero ari byo biba bigaragaza urukundo n’imbabazi.

13. Kuki Umukristo wo mu itorero ry’i Korinto yagombaga gucibwa?

13 Reka turebe ukuntu intumwa Pawulo yakemuye ikibazo cy’umunyabyaha utihana, wari mu itorero ry’i Korinto ryo mu kinyejana cya mbere. Muri iryo torero, harimo umuntu wakoraga ibintu biteye isoni, akaryamana na muka se. Yehova yari yarahaye Abisirayeli itegeko rigira riti: “Umugabo uryamana na muka se aba yambitse se ubusa. Bombi bazicwe” (Lewi 20:11). Birumvikana ko Pawulo atari gusaba ko uwo Mukristo yicwa. Ariko yasabye abasaza kumuca mu itorero. Imyifatire ye y’ubwiyandarike yari yaragize ingaruka ku bandi bagize itorero, ku buryo hari n’ababonaga ko ibyo yakoraga nta cyo bitwaye.—1 Kor 5:1, 2, 13.

14. Pawulo yagaragaje ate ko yifuzaga kubabarira Umukristo wo mu itorero ry’i Korinto wari waraciwe, kandi se kuki? (2 Abakorinto 2:5-8, 11)

14 Hashize igihe, Pawulo yamenye ko wa muntu yahindutse. Yari yarihannye by’ukuri. Nubwo yari yarasebeje itorero cyane, Pawulo yifuzaga ko atahanwa mu buryo bukabije. Ni yo mpamvu yasabye abasaza “kumubabarira no kumuhumuriza.” Kuki Pawulo yabibasabye? Yavuze ko ari ukugira ngo “uwo muntu aticwa n’agahinda gakabije” yari afite. Pawulo yagiriye impuhwe uwo mugabo wari warihannye. Nanone ntiyashakaga ko uwo muntu yicwa n’agahinda, ku buryo yashoboraga kumva ko yarenze igaruriro adashobora kubabarirwa.—Soma mu 2 Abakorinto 2:5-8, 11.

15. Abasaza bakora iki kugira ngo bagirire imbabazi umunyabyaha, ariko nanone ntibajenjeke?

15 Abasaza bigana Yehova bakagira imbabazi. Ntibajenjeka mu gihe bikenewe ariko nanone bagira imbabazi igihe cyose bishoboka. Icyakora iyo abasaza badahannye uwakoze icyaha, ntibaba bamugiriye imbabazi, ahubwo baba boroye ibibi. Ese abasaza ni bo bonyine bakwiriye kugirira imbabazi umunyabyaha wihannye?

NI IKI CYADUFASHA KUGIRA IMBABAZI?

16. Dukurikije ibivugwa mu Migani 21:13, ni iki Yehova akorera abantu batagira imbabazi?

16 Abakristo bose bakwiriye kwigana Yehova bakagira imbabazi. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova atajya yumva isengesho ry’umuntu utagirira abandi imbabazi. (Soma mu Migani 21:13.) Nta muntu wakwifuza ko yasenga Yehova ntiyumve amasengesho ye. Ubwo rero, dukwiriye kugirira abandi imbabazi. Ntitukirengagize Umukristo mugenzi wacu ubabaye, ahubwo tuge duhora twiteguye ‘kumva gutaka k’uworoheje.’ Nanone tugomba kuzirikana inama yo muri Bibiliya igira iti: “Umuntu utagira imbabazi azacirwa urubanza nta mbabazi” (Yak 2:13). Nituzirikana ukuntu dukeneye kubabarirwa, bizatuma tubabarira abandi. Icyakora dukwiriye cyane cyane kugirira imbabazi umunyabyaha wihannye, akagarurwa mu itorero.

17. Umwami Dawidi yagaragaje ate ko yagiraga imbabazi?

17 Muri Bibiliya harimo inkuru zadufasha kwitoza umuco wo kugira imbabazi no gushyira mu gaciro. Reka turebe ibyabaye ku Mwami Dawidi. Ubusanzwe yagiraga imbabazi. Nubwo Sawuli yashakaga kumwica, Dawidi yagiriye imbabazi uwo mwami wari warimitswe na Yehova, ntiyihorera.—1 Sam 24:9-12, 18, 19.

18-19. Tanga ingero ebyiri zigaragaza ko hari igihe Dawidi atagize imbabazi.

18 Icyakora si ko buri gihe Dawidi yagiraga imbabazi. Urugero: Igihe Nabali yabwiraga nabi abantu Dawidi yari yohereje kandi akabima n’ibyokurya, Dawidi yararakaye yiyemeza kumwica, akica n’abagabo bo mu rugo rwe bose. Icyakora, Abigayili umugore wa Nabali, wihanganaga kandi akagira impuhwe, yahise ahagoboka, maze atuma Dawidi atagibwaho umwenda w’amaraso.—1 Sam 25:9-22, 32-35.

19 Ikindi gihe, umuhanuzi Natani yabwiye Dawidi iby’umugabo w’umukire watwaye agatama k’umukene bari baturanye. Dawidi abyumvise yararakaye cyane maze aravuga ati: “Ndahiye Yehova Imana nzima ko uwo muntu wakoze ibyo akwiriye kwicwa!” (2 Sam 12:1-6). Biratangaje! Dawidi yari asanzwe azi ko Amategeko ya Mose yavugaga ko iyo umuntu yibaga intama, yagombaga kuyiriha izindi enye (Kuva 22:1). Nyamara yategetse ko uwo muntu agomba kwicwa. Icyo gihano nticyari gishyize mu gaciro rwose kandi cyarimo ubugome! Dawidi yaciye urwo rubanza azi ko ibyo bintu byabayeho koko, ariko aza gusanga ari urugero Natani yari yakoresheje kugira ngo amwumvishe ko yari yarakoze ibyaha bikomeye, kuruta ibya wa mugabo watwaye agatama k’umukene. Nyamara Yehova yababariye Dawidi, nubwo we atari yababariye wa muntu wari wibye intama.—2 Sam 12:7-13.

Umwami Dawidi ntiyagiriye imbabazi umugabo uvugwa mu rugero Natani yamuhaye (Reba paragarafu ya 19 n’iya 20)d

20. Ibyabaye kuri Dawidi bitwigisha iki?

20 Nk’uko tubibonye, Dawidi amaze kurakara ni bwo yavuze ko Nabali n’abagabo bo mu rugo rwe bose bagombaga kwicwa. Nyuma yaho na bwo, Dawidi yavuze ko wa muntu Natani yari amaze kumubwira, yagombaga kwicwa. Icyakora, kuri urwo rugero rwa Natani ho dushobora kwibaza tuti: “Kuki umuntu wari usanzwe agira imbabazi, yaciye urubanza rwuzuye ubugome bigeze aho?” Tuzirikane imimerere Dawidi yari arimo icyo gihe. Yari afite umutimanama umucira urubanza. Ubwo rero kudashyira mu gaciro no guca urubanza rurimo ubugome, bigaragaza ko umuntu afite ikibazo mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu Yesu yagiriye abigishwa be inama idaciye ku ruhande igira iti: “Nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo namwe muzacirwa” (Mat 7:1, 2). Nimucyo rero twirinde guca imanza zidashyize mu gaciro kandi zigaragaza ubugome, ahubwo twigane Imana yacu igira “imbabazi” nyinshi.

21-22. Vuga bimwe mu bintu twakora kugira ngo tugaragaze ko tugirira abandi imbabazi.

21 Kugira imbabazi bigaragarira mu bikorwa. Ni yo mpamvu twagombye kureba uko twagirira imbabazi abagize umuryango wacu, abagize itorero n’abandi bantu muri rusange. Hari ibintu byinshi twakora. Urugero, niba hari umuntu ukeneye ko tumuhumuriza, dushobora kumushyira ibyokurya cyangwa tukamukorera ikindi kintu kigaragaza ko tumuzirikana. Nanone niba hari umuntu uherutse kugarurwa mu itorero, ashobora kuba akeneye ko tumuhumuriza kandi tukamubera inshuti. Nanone dukwiriye kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya bubahumuriza, kuko ari bumwe mu buryo bwiza bwo kubagirira imbabazi.—Yobu 29:12, 13; Rom 10:14, 15; Yak 1:27.

22 Nitwita ku byo abandi bakeneye, tuzabona ko hari ibintu byinshi twabakorera bigaragaza ko tubagirira imbabazi. Iyo tugaragaje imbabazi, bishimisha Data wo mu ijuru ugira “imbabazi” nyinshi.

WASUBIZA UTE?

  • Kuki Yehova agira imbabazi?

  • Ni iki kigaragaza ko guhana umuntu utajenjetse bigaragaza imbabazi?

  • Ni iki cyadufasha kugira imbabazi?

INDIRIMBO YA 43 Isengesho ryo gushimira

a Yehova agira imbabazi, kandi uwo ni umuco mwiza cyane twese dukwiriye kwitoza. Muri iki gice, turi burebe impamvu Yehova agira imbabazi, uko igihano atanga kigaragaza ko agira imbabazi n’uko twagaragaza uwo muco.

b Niba wifuza kumenya icyo abantu bagaruwe mu itorero bakora kugira ngo bongere kuba inshuti za Yehova n’icyo abasaza bakora kugira ngo babafashe, reba ingingo iri muri iyi gazeti ivuga ngo: “Icyo wakora ngo wongere kuba inshuti ya Yehova.”

c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Wa mubyeyi abonye umwana we w’ikirara agarutse mu rugo ariruka ajya kumusanganira.

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwami Dawidi wari ufite umutimanama umucira urubanza yarakariye cyane umukire wavugwaga mu rugero Natani yari amaze kumuha, avuga ko akwiriye kwicwa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze