ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/2 pp. 16-17
  • Ku birebana n’idini ry’ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ku birebana n’idini ry’ukuri
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Wamenya ute idini ry’ukuri?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Wamenya ute idini ry’ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/2 pp. 16-17

Isomo tuvana kuri Yesu

Ku birebana n’idini ry’ukuri

Ese Imana yemera amadini yose?

▪ Yesu yagiriraga impuhwe abantu bari barayobejwe n’idini ry’ikinyoma. Yabahaye umuburo wo kwirinda “abahanuzi b’ibinyoma baza . . . bitwikiriye uruhu rw’intama, ariko imbere muri bo ari amasega y’inkazi” (Matayo 7:15). Ese waba warabonye ko hari abantu bitwaza idini kugira ngo bakore ibikorwa bibi?

Yesu yasenze Imana agira ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Ubwo rero, Imana ntiyemera idini iryo ari ryo ryose rinyuranya n’ukuri dusanga muri Bibiliya. Ku bw’ibyo, Yesu yasubiyemo amagambo Imana yavuze, ayerekeza ku banyamadini b’indyarya agira ati “bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.”—Matayo 15:9.

Ese hariho idini ry’ukuri?

▪ Igihe Yesu yahuraga n’Umusamariyakazi wari warayobejwe n’idini ry’ikinyoma, yaramubwiye ati “mwe musenga uwo mutazi . . . abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri, kandi koko, Data ashaka abameze nk’abo kugira ngo bamusenge” (Yohana 4:22, 23). Ubwo rero, kumenya idini ry’ukuri birashoboka.

Yesu yaravuze ati “nta cyo nkora nibwirije, ahubwo ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije.” Ubwo rero, Yesu yari azi ko idini yashishikarizaga abantu kumenya, ari ryo ryonyine ryari ukuri (Yohana 8:28). Ku bw’ibyo, yaravuze ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Kubera ko abasenga by’ukuri basenga Data mu buryo bumwe, bagomba kuba bari no mu idini rimwe ry’ukuri.

Ni gute ushobora kumenya abari mu idini ry’ukuri?

▪ Umukristo ni umuntu wese ukurikira Yesu Kristo. Reka dusuzume ibintu bine twakwigira kuri Yesu, bikadufasha kumenya abigishwa be.

1. Yesu Kristo yasenze Yehova agira ati “nabamenyesheje izina ryawe” (Yohana 17:26). Na n’ubu Abakristo b’ukuri ni ko babigenza.

2. Yesu yabwirije ibihereranye n’Ubwami bwa Yehova, kandi yohereza abigishwa be kubwiriza ku nzu n’inzu kugira ngo bamwigane. Yarababwiye ati “umugi wose cyangwa umudugudu mwinjiyemo, mujye mushaka uwo muri wo ukwiriye.” Nyuma yaho yabwiye abigishwa be ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose” (Matayo 10:7, 11; 28:19). Muri iki gihe na bwo, kumenya Abakristo b’ukuri ntibigoye, kubera ko bagikora uwo murimo.

3. Yesu yanze kwivanga muri politiki. Iyo ni yo mpamvu yabwiye abigishwa be ko ‘atari ab’isi, nk’uko na we atari uw’isi’ (Yohana 17:14). Abari mu idini ry’ukuri bagombye kuba bazwiho ko bativanga muri politiki.

4. Yesu yakundaga abantu urukundo ruzira ubwikunde. Yaravuze ati “ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Abakristo b’ukuri bita kuri bagenzi babo, kandi ntibivanga mu ntambara.

Ni akahe kamaro ko kuba mu idini ry’ukuri?

▪ Niba ushaka gusenga Imana mu buryo yemera, ugomba kubanza kuyimenya neza. Kumenya Imana bizatuma ugira imibereho myiza, kandi bitume uyikunda n’umutima wawe wose. Yehova yasezeranyije ubuzima bw’iteka abantu bose bamukunda. Ku bw’ibyo, Yesu yaravuze ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine.”—Yohana 17:3.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 15 cy’iki gitabo Ni iki mu by’ukuri bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

“Mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama, ariko imbere muri bo ari amasega y’inkazi.”—Matayo 7:15

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze