ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ll igice 13 pp. 28-29
  • Twakora iki kugira ngo dushimishe Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twakora iki kugira ngo dushimishe Imana?
  • Tega Imana amatwi uzabeho iteka
  • Ibisa na byo
  • Incuti z’Imana zirinda ibibi
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
  • Mbese Imana izongera kurimbura abantu babi?
    Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!
  • Ukwiriye gukora iki?
    Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!
  • Ibikorwa Imana Yanga Urunuka
    Ni iki Imana Idusaba?
Reba ibindi
Tega Imana amatwi uzabeho iteka
ll igice 13 pp. 28-29

IGICE CYA 13

Twakora iki kugira ngo dushimishe Imana?

Jya wirinda ibibi. 1 Abakorinto 6:9, 10

Ibintu Imana yanga: kwiba, gusinda, gukoresha ibiyobyabwenge, gurwana, gusenga amashusho no gusenga ibigirwamana

Niba dukunda Yehova ntituzakora ibyo yanga.

Yehova ntashaka ko twiba, ko dusinda cyangwa ko dukoresha ibiyobyabwenge.

Imana yanga ubwicanyi, gukuramo inda no kuryamana kw’abahuje ibitsina. Ntishaka ko tuba abanyamururumba cyangwa ko turwana na bagenzi bacu.

Ntitugomba gusenga ibigirwamana no gukora ibikorwa by’ubupfumu.

Muri Paradizo dutegereje izaba ku isi, ntihazabamo abantu bakora ibibi.

  • Imana ibona ite ubumaji?​—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12.

  • Kuki tutagomba gusenga ibishushanyo?​—Yesaya 44:15-20.

Jya ukora ibyiza. Matayo 7:12

Ibintu bishimisha Imana: gukundana, kuba inyangamugayo no kubabarira abandi

Kugira ngo dushimishe Imana tugomba kwigana imico yayo.

Jya ugaragaza ko ukunda bagenzi bawe, ugwa neza kandi ugira ubuntu.

Jya uba inyangamugayo.

Jya ugira impuhwe kandi ubabarire abandi.

Abahamya ba Yehova babiri barimo babwiriza umubabo

Jya ubwira abandi ibya Yehova n’inzira ze.​—Yesaya 43:10.

  • Jya wigana Yehova.​—1 Petero 1:14-16.

  • Jya ukunda abandi.​—1 Yohana 4:7, 8, 11.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze