Igice cya 9
Imbaraga Zitangwa n’lbyiringiro by’Umuzuko
1. Ni ibihe byiringiro by’agatangaza bishoboka biturutse ku muzuko?
UMUZUKO utariho, nta cyiringiro na kimwe cyo kubaho mu gihe kizaza cyaba kikiriho ku bantu bapfuye. Ariko kubera ubuntu bwe, Yehova yateganije guha amamiliyari y’abantu bapfuye uburyo butangaje bwo kuzagira ubuzima bw’iteka ryose. Dufite rero natwe ubwacu ibyiringiro biduhumuriza mu buryo bwihariye byo kuzongera kubona abantu twakundaga basinziriye mu rupfu.—Gereranya Mariko 5:35, 41, 42; Ibyakozwe 9:36-9:36-41.
2. (a) Ni akahe kamaro k’umuzuko mu gusohozwa k’umugambi wa Yehova? (b) Ni ryari ibyiringiro by’umuzuko birushaho kuba isoko y’imbaraga?
2 Kubera ko umuzuko uriho, Yehova adategereje ko abagaragu be b’indahemuka bahazaharira bishyize kera, ashobora kureka Satani ngo ahanyanyaze mu kirego eye kirimo ibinyoma ndetse n’ubugome, ari cyo ngo: “Iby’ umunt’ atunze byose yabitanga ngw’ abicunguz’ ubugingo bge.” (Yobu 2:4) Nanone kandi, kubera umuzuko we wo mu bapfuye, Yesu yashoboye kwerekana agaciro k’igitambo eye cya kimuntu imbere y’intebe y’ubwami yo mw’ijuru ya se, ari cyo gitambo kizatuma tubona ubugingo. Byongeye kandi, umuzuko utuma Abakristo b’abaraganwa na Kristo bunga ubumwe na we mu Bwami bwo mu ijuru. Kandi kuri twebwe twese dufite ukwizera, ibyiringiro by’umuzuko ni imbaraga irenze izisanzwe igihe tugezweho n’ibigeragezo bituma duhangana n’urupfu.
Inyigisho y’ishingiro y’ukwizera kwa gikristo
3. (a) Ni mu buhe buryo umuzuko ari “inyigisho y’ibanze?” (b) Muri rusange, ab’isi babona bate umuzuko?
3 Nk’uko tubisoma mu Abaheburayo 6:1, 2, MN, umuzuko ni “inyigisho y’ibanze,” imwe mu mfatiro z’ukwizera itagomba kubura, naho ubundi ntitwashobora na rimwe kuba Abakristo bakuze mu by’umwuka. Ariko muri rusange, icyo gitekerezo ni inzaduka mu by’abantu batekereza. Mu kutarangwaho imyifatire Imana ishaka, abantu bagenda barushaho gukoresha imibereho yabo mu kwishakashakira ibibanezeza. Kuri bo, nta kirenze ubuzima bwa none. (1 Kor 15:32) Abihambira ku madini ya gihanga baba cyangwa bataba muri Kristendomu, bemera ko bafite ubugingo budapfa, ibyo bigahindura umuzuko nk’aho utakiri ngombwa. Buri wese ushaka kubangikanya izo nyigisho zombi usanga amaherezo mu byiringiro bye ayobagijwe kurenza uko atewe inkunga. Ni gute rero dushobora gufasha abiteguye gutega amatwi?—Ibyak 17:32.
4. (a) Mbere yuko umuntu asobanukirwa neza ibyerekeye umuzuko, ni iki wenda mwabanza kuganiraho? (b) Ni ayahe masomo wakoresha kugira ngo usobanure ubugingo icyo ari cyo ndetse n’imimerere abapfuye barimo? (c) Umuntu yakora iki niba uwo tuganira akoresha ubuhinduzi bwa Bibiliya butagaragaza neza ukuri kwerekanwa mu masomo yatanzwe?
4 Mbere y’uko umuntu abona koko mu muzuko uburyo bwatunganyijwe bw’igitangaza, mbere na mbere agomba gusobanukirwa ubugingo icyo ari cyo n’imimerere abapfuye barimo. Akenshi biba bihagije gusoma amasomo make kugira ngo ibyo bibazo bisobanuke mu bwenge bw’ufite inyota y’ukuri. (Itang 2:7; Ezek 18:4; Zab 146:3, 4) Ariko ni iby’ukuri ko bumwe mu buhinduzi [bwa Bibiliya] bwa vuba bupfukirana uko kuri kimwe n’ubwo abahindura [Bibiliya] uko bishakiye. Rimwe na rimwe rero ni ngombwa kugenzura amagambo nk’uko aboneka mu ndimi Bibiliya yanditswemo bwa mbere.
5. Wafasha ute umuntu nk’uwo ngo asobanukirwe ubugingo icyo ari cyo?
5 [Bibiliya yitwa] Traduction du monde nouveau kuri iyo ngingo, ifite agaciro cyane kuko isobanura ay a magambo: iry’Igiheburayo ne’phesh nk’uko riri n’iry’Ikigereki psylche’ bivuga kimwe, ikoresheje imvugo imwe “ubugingo.” Ikindi kandi, mu ishakiro ry’amagambo asobanujwe amasomo (Appendice), uhasanga amasomo menshi arimo ayo magambo yombi. Muri bumwe mu buhinduzi [bwa Bibiliya] bwa vuba, ayo magambo yombi yo mu ndimi za mbere, mu kuyahindura ntibakoresheje gusa “ubugingo,” ahubwo banakoresheje “ikiremwa,” “igifite ubuzima,” “umuntu,” “ubuzima”; “ne’phesh yanjye” ishobora guhindurwa ngo “jyewe,” na “ne’phesh yawe” igahindurwa ngo “wowe.” Kugereranya izo Bibiliya n’izindi zahinduwe za kera kurushaho cyangwa na [Bibiliya yitwa] Traduction du monde nouveau, bizafasha umwigishwa utari indyarya gusobanukirwa ko amagambo y’indimi za mbere bahinduyemo “ubugingo” asobanura (1) abantu, (2) inyamanswa na (3) ubuzima ibyo byombi bifite. Ubundi kandi [ayo magambo y’indimi za mbere] nta ho yumvikanisha ko ubugingo bwaba butaboneka, budafatika kandi ko bwaba bushobora kuva mu mubiri igihe umuntu apfuye kugira ngo bukomeze kubaho ahandi bufite ubwimenye.
6. (a) Kuki bumwe mu buhinduzi bwa Bibiliya bwa vuba bujijisha umusomyi ku byerekeye gusobanukirwa Sheoli, Hadesi na Gehinomu? (b) Wifashishije Bibiliya, wasobanura ute imimerere y’abapfuye bari muri Sheoli, Hadesi? Na Gehinomu?
6 Nanone kandi, iyo Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau ikoresha neza ijambo Scheol mu gusobanura iry’Igiheburayo sheōlʹ, ikanakoresha neza ijambo Hades mu gusobanura iry’Ikigereki haʹdes na Gehenne igihe isobanura ge’enna. Abandi bahinduzi ba vuba cyangwa abavuga mu yandi magambo inyandiko za Bibiliya bajijisha umusomyi igihe basobanura ayo magambo YOMBI haʹdes na ge’enna ko ari “umuriro utazima,” ahandi na ho bagahindura ayo magambo yombi sheōlʹ na haʹdes ko ari “ikuzimu” cyangwa “imva bahambamo.” Bibaye ngombwa, umuntu ashobora kwerekana ko Sheoli na Hadesi bisobanura kimwe, agereranije ubuhinduzi bwinshi. (Zab 16:10; Ibyak 2:27) Bibiliya igaragaza neza ko Sheoli cyangwa Hadesi, ni ukuvuga imva rusange y’abantu bose, ifitanye isano n’urupfu atari ubuzima. (Zab 89:48; Ibyah 20:13) Nanone, [Bibiliya] itsindagiriza ko bishoboka kuzongera kubaho binyuriye ku muzuko. (Yobu 14:13; Ibyak 2:31) Ibinyuranye n’ibyo, abajya muri Gehinomu nta cyiringiro na kimwe bafite cy’ubuzima buzaza, kandi, ntahavugwa ko ahantu nk’aho ubugingo bwaba buhafite ubuzima burimo ubwimenye.—Mat 18:9, MN; 10:28.
7. Igihe ibyiringiro by’umuzuko bimaze gusobanuka, ni gute byagira icyo bihindura ku bikorwa n’ibitekerezo by’umuntu?
7 Igihe ibyo bibazo bimaze gusobanuka, urupfu n’izuka bya Kristo bihita bigira ubusobanuro bwumvikana. Dushobora rero gufasha uwo tuganira gusobanukirwa icyo umuzuko ushobora gusobanura kuri we no kwishimira urukundo Yehova yerekanye mu gushyiraho uburyo bwatunganyijwe butangaje butyo. Agahinda abapfushije incuti zabo kubera urupfu bagira gashobora uhereye ubu gusimburwa n’icyizere gishimishije cyo kuzongera kubonana na bo muri gahunda nshya y’ibintu yateganyijwe n’Imana. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere basobanukiwe ko izuka rya Yesu Kristo ryari urufatiro rw’ukwizera kwa Gikristo. Bakoranye umuhati mu gutanga ubuhamya bwerekeye umuzuko wa Yesu n’ibyiringiro bidashidikanywa watangaga. Nanone, muri iki gihe, abagaragaza ugushimira gutewe no kuba bafite ibyiringiro nk’ibyo bamenyesha bagenzi babo uko kuri kw’agaciro kenshi, bafite umuhati.—Ibyak 5:30-32; 10:40-43; 13:32-39; 17:31.
Ikoreshwa ‘ry’urufunguzo rw’ikuzimu’
8. Kuba Yesu akoresha “imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu” bisobanura iki ku Bakristo basizwe?
8 Abahamagariwe bose kuzifatanya na Kristo mu Bwami bwe bwo mu ijuru bagomba kubanza gupfa. Ariko bazi neza aya magambo ahumuriza Yesu yabwiye intumwa Yohana: “Icyakora nari narapfuye, ariko none dore mporahw iteka ryose, kandi mfit’ imfunguzo z’urupfu n’iz’i kuzimu.” (Ibyah 1:18) Ubwo yashakaga kuvuga iki? Yerekezaga ibitekerezo ku byamubayeho ubwe. Na we yari yarapfuye, ariko Imana ntiyamutereranye ngo agume i Kuzimu. Ku munsi wa gatatu, Yehova ubwe yaramuzuye amuha ubuzima bw’umwuka kandi budashobora gupfa. Icyongeyeho kandi, yamuhaye “imfunguzo z’urupfu n’ikuzimu,” kugira ngo na we ku ruhande rwe ashobore kuvana ibindi biremwa mu mva rusange y’abantu bose no kubabatura ku ngaruka z’icyaha cy’Adamu. Kubera ko afite izo mfunguzo, Yesu ashobora kuzura mu bapfuye abigishwa be b’indahemuka. Iyo azuye abagize itorero rye bahawe umwuka wera, abaha impano y’ubuzima bwo mu ijuru budashobora gupfa, nk’uko Se na we yabimukoreye.—Rom 6:5; Fili 3:20, 21.
9. Umuzuko w’Abakristo b’indahemuka basizwe uba ryari?
9 Ariko ni ryari Abakristo b’indahemuka basizwe bari kugerwaho n’uwo muzuko? Hashize igihe waratangiye. Ni koko, intumwa Paulo asobanura ko abo Bakristo bari kuzurwa, ‘mu gihe cy’ukuhaba kwa Kristo,’ ari cyo cyatangiye mu 1914. (1 Kor 15:23) Abakristo basizwe barangije urugendo rwabo rwo ku isi ntibakigomba rero gutegereza mu rupfu ihindukira ry’Umwami wabo. Bahita bazurwa mu buryo bw’umwuka, bahindurwa “mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya.” Basogongera ku munezero utagereranywa, “kukw imirimo yab’ ijyanye na b’ibakurikiye.”—1 Kor 15:51, 52; Ibyah 14:13.
10. Ni uwuhe muzuko wundi uzabaho, kandi uzatangira ryari?
10 Ariko umuzuko wabo si wo wonyine. Byonyine kuba witwa “umuzuko wa mbere” bigaragaza ko hari undi ugomba gukurikiraho. (Ibyah 20:6) Abantu bazabona kuri uwo muzuko wundi, bazahabwa ibyiringiro binejeje byo kuzabaho ubuziraherezo ku isi yahindutse Paradiso. Uzaba ryari? Igitabo cy’Ibyahishuwe cyerekana ko bizaba nyuma yo kuvaho kw’isi n’ijuru bya gahunda y’ibintu mbi ya none. Iherezo ry’iyi gahunda ubu riregereje cyane, nyuma y’aho, ku gihe cyashyizweho n’Imana, hatangire umuzuko hano ku isi.—Ibyah 20:11, 12.
11. Ni ba nde bazaba bari mu ndahemuka zizazurirwa ubuzima bwo ku isi, kandi kuki ari ibyiringiro bishimishije cyane?
11 Ni ba nde bazawugiraho uruhare? Abakozi b’indahemuka ba Yehova b’ibihe bya kera. Muri bo, hazabamo abantu “batemeraga kurokorwa” kubera kwizera umuzuko kwabo; bangaga kureka ubudahemuka bwabo ku Mana kugira ngo babe bahunga urupfu rw’agashinyaguro. (Heb 11:35) Mbega umunezero wo kubamenya no kubumva bavuga birambuye ibyabaye bimwe na bimwe Bibiliya itubwira mu ncamake gusa! Hazabamo nk’Abeli, umuhamya wa Yehova wa mbere w’indahemuka; Henoki na Noa, bavuganye ubutwari ubutumwa bw’umuburo w’Imana mbere y’umwuzure; Aburahamu wacumbikiye abamalayika; Mose, ari we nyir’ukunyuzwaho amategeko yatangiwe kuri Sinai; abahanuzi b’intwari, nka Yeremiya wiboneye isenyuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 mbere y’ukubara kwacu; na Yohana Umubatiza, wiyumviye Imana yemeza ko Yesu ari Umwana wayo. Hazabamo kandi Abakristo bose b’indahemuka bazapfa mu minsi y’imperuka y’iyi gahunda.—Heb 11:4-38; Mat 11:11
12 (a) Mu bapfuye bari i Kuzimu ni bangahe bazazurwa? (b) Ni ba nde rero bazagira uruhare kuri uwo muzuko, kandi kuki?
12 Abandi bantu nanone bazazurwa mu gihe gikwiye. Iyerekwa ry’intumwa Yohana ritugaragariza aho Yesu azageza mu gukoresha ‘imfunguzo z’ikuzimu’ abigirira abantu bose. Koko rero Yohana yabonye ikuzimu hajugunywe “muri ya nyanja yak’ umuriro.” Ibyo bisobanura iki? Ko (i Kuzimu) hazakurwaho, ko hatazongera kubaho kuko abahari bose bazakurwamo. Bityo, Yesu ntazazura abagaragu b’indahemuka ba Yehova gusa, ahubwo mu mbabazi ze, azanakura muri Hadesi cyangwa muri Sheoli ndetse n’abantu bakiranirwa. Nta n’umwe muri bo uzazurirwa guhita yicwa ako kanya. Oya, mu mimerere ikiranuka izaba iganje mu butegetsi bw’Ubwami bw’Imana, bazafashwa guhuza imibereho yabo n’inzira za Yehova. Iyerekwa [rya Yohana] ritwereka ko igitabo cy’ubugingo” kizabumburwa, maze abo bazuwe bose bagahabwa uburyo bwo kugira ngo izina ryabo ryandikwe muri icyo gitabo. “Bazacirwa imanza zikwiriye iby’umuntu wese yakoze” nyuma y’ukuzuka kwe. (Ibyah 20:12-14; Ibyak 24:15) Ugenzuye neza amaherezo y’umuzuko wabo ushobora kubona ko uzaba ari ‘umuzuko w’ubugingo’ atari byanze bikunze ‘umuzuko wo gucirwahw iteka.’—Yoh 5:28, 29.
13. (a) Ni nde utazazurwa? (b) Ni gute ubumenyi bw’uko kuri bwagombye kugira uko buhindura imibereho yacu?
13 Yego nanone, abantu babayeho mu bihe ibyo ari byo byose ku isi ntibazazurwa bose. Bamwe bakoze ibyaha bidashobora kubabarirwa. Abantu bazicwa mu “mubabaro ukomeye“ ubu wegereje cyane, bazabarwa mu bazarimbuka iteka ryose. (Mat 12:31, 32; 23:33; 24:21, 22; 25:41, 46; 2 Tes 1:6-9) Yehova azagaragaza rero imbabazi zihebuje mu kuzura abapfuye bari i Kuzimu, ariko ibyo ntibyadutera kudohoka mu buryo twifata mu mibereho yacu y’iki gihe. Ahubwo ibyo byagombye kudutera kugaragariza Imana ugushimira kwacu kose kubera ubuntu bwayo itugirira.
Twongererwa imbaraga n’ibyiringiro by’umuzuko
14. Ni gute umuntu wegereje gupfa ashobora kuvana imbaraga nyinshi mu [byiringiro] by’umuzuko?
14 Abafite ibyiringiro by’umuzuko bibatera imbaraga cyane. Ku bageze mu zabukuru, ni ibidashoboka kwigizayo urupfu ubuziraherezo, n’ubwo bakoresha ubuvuzi bumeze bute. (Umubgi 8:8) Ariko niba batarahwemye kugira umuhati mu murimo w’Umwami kandi bagakorana n’umuteguro we mu budahemuka bashobora gutekereza iby’igihe kizaza bafite icyizere cyuzuye. Bazi ko igihe cyagenwe n’Imana nikigera bazongera kwishimira ubuzima binyuze ku muzuko. Mbega ubuzima bw’icyo gihe! Nk’uko intumwa Paulo yabivuze, buzaba ari “ubugingo nyakuri.”—1 Tim 6:19; 1 Kor 15:58; Heb 6:10-12.
15. Ni iki gishobora kudufasha gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova, nubwo abadutoteza b’abanyarugomo baba batumereye nabi bikabije?
15 Ikidutera imbaraga, si ukumenya gusa ko hazabaho umuzuko, ariko kandi ni no kumenya Uwo uzaturukaho. Ibyo bidutera kuba indahemuka kuri we, nubwo abadutoteza b’abanyarugomo bikabije baba bari hafi kutwica. Kuva kera, Satani atinyisha abantu gupfa kugira ngo abagire imbata ze. Yesu we ntiyateshutse ku ntego ye kubera ubwoba nk’ubwo; yabaye indahemuka kuri Yehova kugeza ku gupfa. Ariko kubw’urupfu rwe n’ibyiza bishimishije biruturukaho, yahaye abandi bantu uburyo bwo kuva mu bubata bw’ubwo bwoba. (Heb 2:14, 15) Kubera ko bizera ubwo buryo bw’agakiza, abigishwa be nyakuri bamenyekanye ko ari abantu b’indahemuka. Ndetse no mu bigeragezo bikabije, berekanye ko “batakundaga amagara yabo” kurenza uko bakundaga Yehova. (Ibyah 12:11) Babaye abanyabwenge, ntibagerageza gukiza ubuzima bwabo bwo muri iki gihe bataye inyigisho za Gikristo, ari byo biba byaratumye batakaza ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. (Luka 9:24, 25) Ese ufite ukwizera nk’uko? Uzakugira niba ukunda koko Yehova kandi niba uzirikana icyo kwiringira umuzuko bisobanura kuri wowe.
Isubiramo
● Kuki ari ngombwa mbere na mbere kumenya ubugingo icyo ari cyo n’imimerere y’abapfuye mbere yo gushobora gusobanukirwa neza umuzuko?
● Ni nde uzazurwa mu bapfuye? Ubwo bumenyi bugira ngaruka ki kuri twe?
● Ni gute ibyiringiro by’umuzuko bidukomeza?