Igice cya cyenda
Imbaraga Zitangwa n’Ibyiringiro by’Umuzuko
1. Hatariho ibyiringiro by’umuzuko, ni ibihe byiringiro byabaho ku bapfuye?
MBESE, waba warapfushije abo wakundaga? Hatabayeho umuzuko, nta byiringiro waba ufite byo kuzongera kubabona. Bakomeza kuba mu mimerere ivugwa na Bibiliya muri aya magambo ngo “abapfuye bo nta cyo bakizi, . . . kuko ikuzimu [imva rusange y’abantu bose] aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.”—Umubwiriza 9:5, 10.
2. Ni ibihe byiringiro bihebuje bitangwa n’umuzuko?
2 Mu buryo burangwa n’imbabazi, Yehova yateganyirije imbaga y’abantu batavuzwe umubare bapfuye, uburyo bw’agaciro katagereranywa bwo kuva mu bapfuye binyuriye ku muzuko, maze bakishimira ubuzima iteka ryose. Ibyo bivuga ko ushobora kugira ibyiringiro bisusurutsa umutima by’uko umunsi umwe, mu isi nshya y’Imana, uzongera guhuzwa n’abo wakundaga basinziririye mu rupfu.—Mariko 5:35, 41, 42; Ibyakozwe 9:36-41.
3. (a) Ni mu buhe buryo umuzuko wagaragaye ko ari ikintu cy’ingenzi mu bihereranye no gusohoza imigambi ya Yehova? (b) Ni ryari ibyiringiro by’umuzuko bitubera isoko y’imbaraga mu buryo bwihariye?
3 Kubera ko hazabaho umuzuko, si ngombwa ko twakurwa umutima no gutinya urupfu. Yehova ashobora kureka Satani agakoresha ubushobozi bwe bwose mu mihati yo guhanyanyaza agerageza kugaragaza ko ikirego cye cyuzuye ubugome kivuga ko “ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe,” gifite ishingiro (Yobu 2:4). Icyakora, Yehova ntareka ngo abagaragu be bizerwa bababazwe ubuziraherezo. Yesu yabaye uwizerwa ku Mana kugeza ku gupfa, kandi ku bw’ibyo Imana yamuzuriye ubuzima bwo mu ijuru. Bityo rero, Yesu yashoboye kumurika agaciro k’igitambo cy’ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye imbere y’intebe ya Se mu ijuru, igitambo kizatuma tubona ubuzima. Binyuriye ku muzuko, abagize “umukumbi muto” bazaraganwa na Kristo, bafite ibyiringiro byo kuzahuzwa na we mu Bwami bwo mu ijuru (Luka 12:32). Ku bandi bantu bo, hari ibyiringiro byo kuzazukira kubaho iteka ku isi izahinduka Paradizo (Zaburi 37:11, 29). Abakristo bose babona ko ibyiringiro by’umuzuko ari isoko y’imbaraga “zirenze izisanzwe” iyo bahanganye n’ibigeragezo byatuma bapfa.—2 Abakorinto 4:7, NW.
Impamvu Umuzuko Ari Urufatiro rw’Ukwizera kwa Gikristo
4. (a) Ni mu buhe buryo umuzuko ari ‘[inyigisho] ya mbere?’ (b) Umuzuko usobanura iki ku bantu b’isi muri rusange?
4 Nk’uko bivugwa mu Baheburayo 6:1, 2, umuzuko ni ‘[inyigisho] ya mbere.’ Ni kimwe mu bigize urufatiro rwo kwizera, bityo tukaba tutakwigera na rimwe tuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka tutagifite (1 Abakorinto 15:16-19). Nyamara kandi, inyigisho ya Bibiliya ihereranye n’umuzuko, usanga ari inzaduka mu bitekerezo by’abantu b’isi muri rusange. Abantu babona ko nta bundi buzima buriho butari ubu bwa none bagenda biyongera bitewe n’uko batita ku bintu by’umwuka. Ni yo mpamvu usanga imibereho yabo irangwa no kwiruka inyuma y’ibinezeza. Hanyuma kandi, hari n’abayoboke b’amadini y’ibigugu—haba mu yiyita aya Gikristo cyangwa mu yandi madini—batekereza ko bafite ubugingo budapfa. Ariko kandi, iyo myizerere ntishobora guhuza n’inyigisho ya Bibiliya ihereranye n’umuzuko, kubera ko umuzuko utari kuba ngombwa iyo umuntu aza kuba afite ubugingo budapfa. Kugerageza guhuza iyo myizerere y’uburyo bubiri, bituma habaho urujijo cyane kuruta uko byatanga icyizere. Ni gute twafasha abafite imitima itaryarya bifuza kumenya ukuri?
5. (a) Mbere y’uko umuntu ashobora gusobanukirwa umuzuko, ni iki akeneye kumenya? (b) Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe wakoresha usobanura ibihereranye n’ubugingo? imimerere abapfuye barimo? (c) Ni iki cyakorwa umuntu aramutse akoresha ubuhinduzi bwa Bibiliya busa n’aho bupfukirana ukuri?
5 Mbere y’uko abo bantu bashobora kumenya ukuntu umuzuko ari uburyo buhebuje bwateganyijwe, bakeneye gusobanukirwa neza icyo ubugingo ari cyo n’imimerere abapfuye barimo. Akenshi biba bihagije gusoma imirongo mike gusa y’Ibyanditswe kugira ngo ibyo bibazo bisobanuke neza mu bwenge bw’umuntu ushaka kumenya ukuri kwa Bibiliya (Itangiriro 2:7; Zaburi 146:3, 4; Ezekiyeli 18:4). Ariko kandi, bumwe mu buhinduzi bwa Bibiliya bwo muri iki gihe, kimwe n’ubundi buhinduzi bwa Bibiliya bwibanda ku gitekerezo gikubiye mu nyandiko budakurikije uko amagambo yanditse, bupfukirana ukuri kwa Bibiliya ku bihereranye n’ubugingo. Bityo rero, bishobora kuba ngombwa gusuzuma amagambo yakoreshejwe mu ndimi z’umwimerere za Bibiliya.
6. Ni gute wafasha umuntu gusobanukirwa icyo ubugingo ari cyo?
6 Bibiliya yitwa New World Translation ifite agaciro cyane mu bihereranye n’ibyo, kubera ko ikoresha ijambo “ubugingo” ryonyine igihe ihindura ijambo ry’Igiheburayo neʹphesh aho riboneka hose, ikaba ari na ko irikoresha ku rihwanye na ryo ry’Ikigiriki, ari ryo psy·kheʹ. Mu mugereka w’ubwo buhinduzi, hari urutonde rw’imirongo myinshi y’Ibyanditswe ibonekamo ayo magambo. Ubundi buhinduzi bwinshi bwa Bibiliya bwo ntibukoresha amagambo amwe, ahubwo, mu guhindura ayo magambo y’umwimerere, aho gukoresha ijambo “ubugingo” ryonyine, bushobora no gukoresha “ikiremwa,” “umuntu” n’“ubuzima”; “neʹphesh yanjye” bishobora guhindurwamo “jyewe,” naho “neʹphesh yawe,” “wowe.” Kugereranya New World Translation n’ubundi buhinduzi bwa Bibiliya bizafasha umwigishwa ufite umutima utaryarya kumenya ko amagambo y’indimi z’umwimerere yahinduwemo “ubugingo” yerekeza ku bantu no ku nyamaswa. Ariko kandi, nta na rimwe ayo magambo yumvikanisha igitekerezo cy’uko ubugingo ari ikintu kitaboneka, ikintu kidafatika gishobora kuva mu mubiri igihe upfuye maze kigakomeza kubaho gifite ubwimenye kiri ahantu runaka.
7. Ni gute wasobanura wifashishije Bibiliya imimerere y’abari muri Sheoli? muri Hadesi? no muri Gehinomu?
7 Nanone New World Translation ntihindaguranya amagambo mu gihe ikoresha ijambo “Sheol” mu guhindura ijambo ry’Igiheburayo sheʼohlʹ, kandi ikoresha ijambo “Hades” mu guhindura ijambo ry’Ikigiriki haiʹdes na “Gehenna” (Gehinomu) ku ijambo ry’Ikigiriki geʹen·na. Ijambo “Sheol” rihwanye na “Hades” (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 2:27). Bibiliya igaragaza neza ko amagambo Sheoli na Hadesi yerekeza ku mva rusange y’abantu bose kandi ko akoreshwa yerekezwa ku rupfu, akaba aterekezwa ku buzima. (Zaburi 89:49, umurongo wa 48 muri Biblia Yera; Ibyahishuwe 20:13.) Nanone Ibyanditswe byerekeza ku byiringiro byo kuva mu mva rusange y’abantu bose binyuriye ku muzuko (Yobu 14:13; Ibyakozwe 2:31). Ibinyuranye n’ibyo, nta byiringiro byo kuzabona ubuzima mu gihe kizaza ku bantu bajya muri Gehinomu, kandi nta na rimwe ubugingo buvugwaho ko bufite ubwimenye aho hantu.—Matayo 10:28.
8. Ni gute gusobanukirwa umuzuko mu buryo bukwiriye bishobora kugira ingaruka ku myifatire y’umuntu n’ibikorwa bye?
8 Iyo ibyo bibazo bimaze gusobanuka mu buryo bwumvikana neza, noneho umuntu ashobora gufashwa gusobanukirwa icyo umuzuko ushobora gusobanura kuri we. Ashobora gutangira gushimira ku bw’urukundo rwa Yehova rwatumye ashyiraho ubwo buryo buhebuje. Agahinda abapfushije abo bakundaga bagira, gashobora koroshywa n’ibyiringiro bishimishije byo kuzongera guhura na bo mu isi nshya y’Imana. Nanone kandi, gusobanukirwa ibyo bibazo ni urufunguzo rwo kumenya icyo urupfu rwa Kristo rusobanura. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere basobanukiwe ko umuzuko wa Yesu Kristo ari urufatiro rw’ukwizera kwa Gikristo, ukaba utanga uburyo bwo kuzuka ku bandi bantu. Babwirizanyije umwete ibihereranye n’umuzuko wa Yesu hamwe n’ibyiringiro utanga. Bityo nanone, abantu basobanukirwa kandi bagashimira ku bw’umuzuko muri iki gihe, bashishikarira kugeza ku bandi uko kuri kw’agaciro kenshi.—Ibyakozwe 5:30-32; 10:42, 43.
Gukoresha ‘Imfunguzo z’Ikuzimu’
9. Ni gute Yesu akoresha “imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu” mbere na mbere?
9 Abahamagariwe kuzifatanya na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru bose bagomba kubanza gupfa. Ariko kandi, bazi neza icyizere yabahaye igihe yagiraga ati “nari narapfuye, ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu” (Ibyahishuwe 1:18). Ni iki yashakaga kuvuga? Yerekezaga ibitekerezo ku byamubayeho we ubwe. Na we yari yarapfuye. Ariko Imana ntiyamurekeye ikuzimu. Ku munsi wa gatatu, Yehova ubwe yamuzuriye kugira ubuzima bw’umwuka kandi amuha kudapfa (Ibyakozwe 2:32, 33; 10:40). Byongeye kandi, Imana yamuhaye “imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu” kugira ngo azazikoreshe mu kuzura abandi abavana mu mva rusange y’abantu bose no kubabatura ku ngaruka z’icyaha cya Adamu. Kubera ko Yesu afite izo mfunguzo, ashobora kuzura abigishwa be bizerwa abavana mu rupfu. Mbere na mbere, azura abagize itorero rye basizwe n’umwuka wera, akabaha impano y’agaciro kenshi y’ubuzima budapfa bwo mu ijuru, nk’uko Se yabumuhaye.—Abaroma 6:5; Abafilipi 3:20, 21.
10. Ni ryari umuzuko w’Abakristo basizwe bizerwa uba?
10 Ni ryari Abakristo basizwe bizerwa bari gutangira kuzurirwa kujya mu ijuru? Bibiliya igaragaza ko uwo muzuko watangiye. Intumwa Pawulo yasobanuye ko bari gutangira kuzurwa ‘mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo,’ cyatangiye mu mwaka wa 1914 (1 Abakorinto 15:23, NW). Iyo abasizwe bizerwa barangije urugendo rwabo hano ku isi muri iki gihe cyo kuhaba kwe, ntibiba ngombwa ko baguma mu rupfu bategereje igihe Umwami wabo azagarukira. Iyo bapfuye, bahita bazurwa mu mwuka, ‘bahinduwe, mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya.’ Mbega ukuntu bagira ibyishimo byinshi, bitewe n’uko imirimo myiza bakoze iba “ijyanye na bo ibakurikiye”!—1 Abakorinto 15:51, 52; Ibyahishuwe 14:13.
11. Ni uwuhe muzuko uzabaho ku bw’abantu muri rusange, kandi se, uzatangira ryari?
11 Ariko kandi, umuzuko w’abaragwa b’Ubwami bwo mu ijuru si wo wonyine ubaho. Kuba witwa “kuzuka kwa mbere” mu Byahishuwe 20:6, bigaragaza ko hari undi muzuko ugomba gukurikiraho. Abazazurwa muri uwo muzuko wundi, bazagira ibyiringiro bishimishije byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka Paradizo. Ni ryari uwo muzuko uzaba? Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ko uzaba nyuma yo kuvanwaho kw’“isi n’ijuru”—ni ukuvuga iyi gahunda mbi y’ibintu iriho ubu hamwe n’abayobozi bayo. Iryo herezo rya gahunda ishaje riregereje cyane. Nyuma y’aho, ni ukuvuga mu gihe cyagenwe n’Imana, umuzuko wo ku isi uzatangira.—Ibyahishuwe 20:11, 12.
12. Ni bande bazaba bari mu bantu bizerwa bazazurirwa kuba hano ku isi, kandi se, kuki ibyo ari ibyiringiro bishishikaje?
12 Ni abahe bantu bazaba bari mu bazazurwa muri uwo muzuko wo ku isi? Muri abo hazaba harimo abagaragu ba Yehova bizerwa bo mu bihe bya kera, ni ukuvuga abagabo n’abagore ‘batemeye kurokorwa’ kubera ko bizeraga umuzuko mu buryo bukomeye. Ibyo bishaka kuvuga ko batari kureka gushikama ku Mana kugira ngo babe bahunga urupfu rw’agashinyaguro, bishwe imburagihe. Mbega ukuntu bizaba bishimishije kubamenya mu buryo bwa bwite kandi tukabumva ubwabo bavuga mu buryo burambuye ibintu byabayeho bivugwa mu magambo make gusa muri Bibiliya! Abandi bantu na bo bazazurirwa kuba ku isi ni Abeli, umuhamya wa mbere wizerwa wa Yehova; Enoki na Nowa babaye ababwiriza badatinya b’ubutumwa bw’Imana bw’umuburo mbere y’Umwuzure; Aburahamu na Sara, abo bakaba baracumbikiye abamarayika; Mose wahawe Amategeko ku Musozi Sinayi; abahanuzi b’intwari, urugero nka Yeremiya wiboneye irimbuka rya Yerusalemu mu wa 607 M.I.C.; na Yohana Umubatiza, we wiyumviye Imana ubwayo igaragaza ko Yesu ari Umwana Wayo. Nanone kandi, hari abantu benshi b’indahemuka bazazurwa, barimo abagabo n’abagore bapfuye muri iyi minsi ya nyuma y’iyi gahunda mbi y’ibintu.—Abaheburayo 11:4-38; Matayo 11:11.
13, 14. (a) Ni gute bizagendekera ikuzimu n’abapfuye bariyo? (b) Mu bazazurwa hazaba harimo na bande, kandi kuki?
13 Mu gihe runaka, abandi bantu batari abagaragu b’Imana bizerwa na bo bazavanwa mu bapfuye, ku buryo nta wuzasigara mu mva rusange y’abantu bose. Urugero rw’ukuntu iyo mva izasigaramo ubusa, rushobora kugaragarira ku kuntu Yesu azakoresha ‘urufunguzo rw’ikuzimu’ ku bw’abantu. Ibyo bigaragara mu iyerekwa ry’intumwa Yohana, ubwo yabonaga ikuzimu ‘hajugunywa mu nyanja yaka umuriro’ (Ibyahishuwe 20:14). Ibyo bishaka kuvuga iki? Ibyo bivuga ko ikuzimu, ari yo mva rusange y’abantu bose, hazavanwaho burundu. Ntihazongera kubaho ukundi igihe abapfuye bariyo bazavanwayo bose, kubera ko, uretse kuba Yesu azazura abasenga Yehova bose bizerwa, nanone azazura n’abakiranirwa abigiranye imbabazi. Ijambo ry’Imana ritwizeza ko “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.
14 Nta n’umwe muri abo bakiranirwa uzazurwa kugira ngo acirweho iteka gusa. Mu mimerere irangwa no gukiranuka izaba iri ku isi hose mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, bazafashwa guhuza imibereho yabo n’inzira za Yehova. Iyerekwa rigaragaza ko hari ‘igitabo cy’ubugingo’ kizabumburwa. Ku bw’ibyo, bazahabwa uburyo bwo gutuma amazina yabo yandikwa muri icyo gitabo. “Ba[za]cirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze” nyuma yo kuzuka (Ibyahishuwe 20:12, 13). Bityo rero, umuntu afatiye ku bizaba ku iherezo, umuzuko wabo ushobora kuzaba uwo ‘kuzukira ubugingo,’ bityo ukaba utazaba uwo ‘kuzukira gucirwaho iteka’ byanze bikunze.—Yohana 5:28, 29.
15. (a) Ni bande batazazurwa? (b) Ni gute kumenya ukuri ku bihereranye n’umuzuko byagombye kutugiraho ingaruka?
15 Icyakora, ababayeho bose maze bakaza gupfa si ko bose bazazurwa. Hari bamwe bakoze ibyaha bidashobora gutangirwa imbabazi. Abo ntibari ikuzimu, ahubwo bari muri Gehinomu, aho barimbukira iteka. Muri abo, hazaba harimo n’abazicwa mu gihe cy’‘umubabaro mwinshi’ ubu wegereje (Matayo 12:31, 32; 23:33; 24:21, 22; 25:41, 46; 2 Abatesalonike 1:6-9). Bityo rero, nubwo Yehova azagaragaza imbabazi mu buryo buhebuje akura abapfuye ikuzimu, ibyiringiro by’umuzuko ntibiduha impamvu zo kutagira icyo twitaho ku bihereranye n’uko tubaho muri iki gihe. Abigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova babigiranye ubushake ntibashobora kuzazurwa. Kumenya ibyo byagombye kudusunikira kugaragaza ko dushimira cyane ku bw’ubuntu bw’Imana, duhuza imibereho yacu n’ibyo Imana ishaka.
Dukomezwa n’Ibyiringiro by’Umuzuko
16. Ni gute ibyiringiro by’umuzuko bishobora kuba isoko y’imbaraga nyinshi?
16 Abizera umuzuko by’ukuri bashobora kubonera imbaraga nyinshi muri wo. Niba tugeze mu za bukuru muri iki gihe, tuzi ko tudashobora kwigizayo urupfu ubuziraherezo—uko uburyo twakoresha mu rwego rw’ubuvuzi bwaba buri kose (Umubwiriza 8:8). Niba twarakoreye Yehova mu budahemuka dufatanyije n’umuteguro we, dushobora gutegereza igihe kizaza dufite icyizere cyuzuye. Tuzi ko tuzongera kwishimira ubuzima binyuriye ku muzuko mu gihe cyagenwe n’Imana. Kandi se mbega ukuntu ubwo buzima buzaba buhebuje! Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, buzaba ari “ubuzima nyakuri” (NW).—1 Timoteyo 6:19; Abaheburayo 6:10-12.
17. Ni iki gishobora kudufasha gukomeza gushikama kuri Yehova?
17 Kumenya ko hariho umuzuko kandi tukamenya n’Uwo ukomokaho, bituma tugira ukwizera gukomeye. Ibyo biradukomeza bigatuma tuba indahemuka ku Mana nubwo twaba twugarijwe n’urupfu mu gihe twaba duhanganye n’abadutoteza babigiranye urugomo. Kuva kera Satani yagiye yifashisha ubwoba abantu bagira bwo gutinya gupfa imburagihe kugira ngo akomeze kubagira imbata ze. Ariko Yesu ntiyigeze agira bene ubwo bwoba. Yabaye uwizerwa kuri Yehova kugeza ku gupfa. Binyuriye ku gitambo cye cy’incungu, Yesu yatanze uburyo bwo kubohora abandi bantu muri ubwo bwoba.—Abaheburayo 2:14, 15.
18. Ni iki cyafashije abagaragu ba Yehova kuba abantu bazwiho gushikama?
18 Kuba abagaragu ba Yehova bizera impano y’igitambo cya Kristo n’umuzuko, byatumye baba abantu bazwiho kuba batadohoka ku gushikama kwabo. Iyo batotejwe, bagaragaza ko ‘badakunda amagara yabo’ kuruta uko bakunda Yehova (Ibyahishuwe 12:11). Bagaragaza ubwenge binyuriye mu kudatandukira amahame ya Gikristo kugira ngo bakize ubuzima bwabo (Luka 9:24, 25). Bazi ko nubwo ubu batakaza ubuzima bwabo bitewe n’uko bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova babigiranye ubudahemuka, azabagororera binyuriye ku muzuko. Mbese, ufite ukwizera nk’uko? Uragufite niba ukunda Yehova by’ukuri kandi ukaba uzirikana icyo ibyiringiro by’umuzuko bisobanura mu buryo nyabwo.
Ibibazo by’Isubiramo
• Kuki umuntu akeneye gusobanukirwa ibihereranye n’ubugingo hamwe n’imimerere y’abapfuye mbere y’uko ashobora gusobanukirwa iby’umuzuko?
• Ni nde uzazurwa mu bapfuye, kandi se, kumenya ibyo byagombye kutugiraho ingaruka mu buhe buryo?
• Ni gute ibyiringiro by’umuzuko bidukomeza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 84 n’iya 85]
Yehova asezeranya ko hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa