Indirimbo ya 2
Twumvira Imana kuruta abantu
1. Tuzashimisha Imana;
Ntituri ab’isi.
Ariko abatizera
Baratunegura.
Twumvira Imana cyane,
Kuruta abantu.
Tuyishingikirizaho
Mubikorwa byose.
2. “Kayisari” we tumuha
Ibimukwiriye.
Tukubahisha Imana
Yo Mana y’ukuri.
Twe twaguzwe ikiguzi
Ntituri abacu,
Twiyeguriye Imana
Twumvira Umwami.
3. Tuzasingiza Yehova
Tube mu mahoro,
Nitwirinda kwigomeka
N’imyiryane y’isi.
Duha Imana ibyayo,
Tukayikorera,
Ubwami bwayo bw’ukuri
Tujye tubuhamya.
4. Twita cyane ku murimo.
Ntituzacogora,
Benshi bafite inyota;
Y’Ijambo ry’Imana.
N’ubwo bamwe baturwanya,
Tugomba gukora:
Twumvira Imana yacu;
Ntizadutenguha!