Indirimbo ya 96
Dusingize Data wa twese, Yehova
1. Ibyaremwe biririmba
Icyubahiro cyawe.
Waremye ibintu byose
Bibaho biravuga.
Mu kuboko kwawe hava
Impano nziza zose.
Watumye ubuhanuzi
Busohora ku gihe.
Ubwo Yesu yavukaga
Yakiranywe ikuzo.
Wanaduhaye incungu,
Binyuze kuri Kristo!
2. Umwana wawe ukunda
Yanesheje Satani,
Asohoza ubutumwa
Anafasha abantu,
Yahawe ubutegetsi,
Ni Umwami uganje.
Yabwirije amahanga
Izina ryawe ryera.
Twebwe ab’ubwoko bwawe,
Turangurure tuti
‘Yehova, Mana y’umucyo,
Tuzarokorwa nawe!’
3. Tugusingize twishimye,
Tukunezeze cyane,
Tukwiyegurire twese,
Kandi tugukorere.
Izina ryawe ni ryezwe,
Risingizwe iteka.
Urukundo ntirukonje,
Duhorane ishyaka.
Tugukorere iteka
Kandi tutizigamye:
Tuzaha izina ryawe
Icyubahiro cyinshi.