Indirimbo ya 217
Tugirane ubucuti na Yehova
1. Ni nde se uzaba incuti y’Imana?
Ni nde uzaba mu nzu yayo iteka ryose?
Akayikorera mu budahemuka,
N’umutima uboneye; arangwa n’ukuri.
Ni nde se uzaba incuti y’Imana?
Ni nde uzatura ku musozi wayo wera?
Ni udasesereza abandi mu byo avuga byose.
Inyikirizo
2. Ni nde uzabana n’Imana iteka?
Ni nde se ushobora kuba incuti yayo?
Utivuguruza ku cyo yarahiye
Akagendera mu bitunganye mu rukundo.
Yehova, twifuza kwibanira nawe.
Ijambo ryawe ritubwira ibyo ushaka.
Tugorore inzira zacu, ngo utubere Incuti.
Inyikirizo
3. Twifuza iteka kwibanira nawe.
Amahoro yawe aruta ibyo twibwira.
Binyuze ku Mwami Wacu Yesu Kristo,
Watugaruriye ugusenga kuboneye.
Bityo rero, Mana, twe tuzakomeza
Kugirana nawe ubucuti bukomeye.
Tuzahagarara ku musozi wawe twunze ubumwe.
Inyikirizo
Twe twifuza kuba Incuti z’Imana.