Indirimbo ya 3
Tuneshe isi
1. Uko tugenda tunesha
Tubikesha Yehova,
Aduha gutsinda kenshi
Muntambara y’ukuri.
Amahanga aratwanga
Tubwiriza Ijambo.
Tuzajya mbere iteka,
Tuzi ko tuzatsinda.
2. Tuzahura n’ingorane.
Ibyo tubizi neza.
Yesu ati ‘nzabarinda.’
‘Yaraduhumurije.’
Gutsinda birashoboka,
Kurwana si ibyacu.
Yehova ni we urwana;
Azica abanzi be.
3. Twizera Kristo Umwami
Tukanesha iyi si.
Ubwami bwe bwashyizweho,
Abanguye inkota.
Nk’uko yanesheje isi,
Natwe tuzayinesha.
Nitwiringira Imana,
Tuzatsinda nta shiti.