Indirimbo ya 171
Indirimbo yo kunesha
1. ‘Ririmbira Ya, kuko yashyizwe hejuru cyane.
Ingabo z’intwari Yaziroshye mu nyanja.
Ni we mbaraga zanjye; yambereye agakiza.
Mana yanjye, nzajya ngusingiza.
Amagare menshi n’ingabo z’intwari Yabiroshye mu nyanja.
Ukuboko kwawe Mana yacu gufite imbaraga.’
2. Ku bwa Yehova, Isirayeli yaranesheje.
No muri iki gihe tunesha abanzi bacu.
Ubu Kristo Umwami Ni we utegeka hose.
Gucungurwa kwacu kuri hafi.
Satani Umwanzi n’abadayimoni batawe muri iyi si.
Umwana w’Intama wa Yehova agiye kubahashya.
3. Musingize Ya, nyir’imbaraga n’ikuzo ryose.
Ubwami bugiye kugaba igitero.
Dushimire Imana. N’Umwana wayo w’Intama.
Twishimira ko turiho ubu.
Tujye dushimira Yehova iteka n’Umwami wacu Yesu.
Tuzanaririmba indirimbo Yo kunesha burundu!