Indirimbo ya 134
“Mube abagabo nyabagabo”
1. Pilato ati ‘wa muntu nguyu!’
Kristo akwiriye kwiganwa rwose!
Yatsinze iyi si ya Satani
Abigiranye ubutwari bwinshi.
2. Yesu yaduhaye urugero.
Bityo tugomba kumwigana rwose.
Harmagedoni iregereje;
Nitube abagabo nyabagabo.
3. Abantu b’indahemuka bose
Ni ngombwa ko bagira ubutwari.
Uko imperuka yegereza,
Tugire ubutwari mu murimo.
4. Abagaragu b’Imana bose
Bahanze amaso Umwami Yesu.
Mukomere mwese mudatinya.
Gucungurwa kwanyu kuregereje.