Indirimbo ya 11
Abasigaye mu bagereranywa n’Umushulami
1. ‘Mushulami nkunda, urimwiza pe!,
Imico yawe ifitwe na bake.
Wivugira neza, urashimisha.
Mushulami mwiza, ndakwikundira.’
2. Bivugwa na Yesu, Umwungeri we.
Bazasangira ingororano ye.
Mico myiza uwo, we ushikamye,
Asubiza ate ngo tumwigane?
3. ‘Ifuhe ry’ukuri riruta byose,
Urukundo rumeze nk’umuriro.
Kimwe na Sheoli ntirucogora.
Rwaka nk’umuriro uva ku Mana.’
4. Mwebwe ’basigaye, ntimuteshuke.
Mukomere ku ngeso zanyu nziza.
Nabagenzi banyu b’abari na bo
Bishimira cyane impano zanyu.