Uwo wafatiraho urugero—Umushulami
Mu birebana n’urukundo, umukobwa w’Umushulami yari azi ko atagombaga kwemera ko ibyiyumvo bitegeka ibitekerezo bye. Yabwiye bagenzi be ati “narabarahije: muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.” Umukobwa w’Umushulami yari azi ko ibyiyumvo bishobora gutuma umuntu adatekereza neza. Urugero, yabonaga ko abandi bashoboraga gutuma yemera gukundana n’umuntu badakwiranye. Ariko nanone, ibyiyumvo bye na byo byashoboraga gutuma adatekereza neza. Ni yo mpamvu uwo mukobwa w’Umushulami yakomeje kuba nk’“urukuta.”—Indirimbo ya Salomo 8:4, 10.
Ese uko ubona urukundo bishyize mu gaciro nk’uko uwo mukobwa w’Umushulami yabibonaga? Ese ushobora gukoresha ubwenge ugatekereza aho kugendera ku byiyumvo by’umutima wawe gusa (Imigani 2:10, 11)? Hari igihe abandi bakotsa igitutu ngo utangire kurambagiza kandi utarageza igihe. Ndetse hari n’igihe nawe wabyikururira. Urugero, ese iyo ubonye umusore n’inkumi bagenda bafatanye agatoki, wumva nawe wifuje kumera nka bo? Ese wakwemera kurambagizwa n’umuntu udasenga Yehova? Umushulami yari akuze bihagije ku buryo yari azi uko yakwitwara mu birebana n’urukundo. Nawe ushobora kumera nka we.