Indirimbo ya 12
“Imana ikunda utanga anezerewe”
1. Dukorere Yehova, tunazirikana ko
Agira ibyishimo, ndetse n’ubuntu.
Nta munyabuntu nkawe; yatanze Umwana we,
Kuko ashaka gukiza abantu bose.
2. Natwe tujye twigana urwo rugero rwiza.
Twihingamo umutima wo gutanga.
Ibyo dutunze byose, tubikesha Yehova.
Nitubimuha dushima ntituzahomba.
3. Gutangana ubuntu, binezeza Yehova.
Bitaka inyigisho, bikanakundwa.
Tubihe agaciro bivuye ku mutima;
Ibyo bizatuzanira umunezero.
4. Dushimira Imana hamwe na Kristo Yesu.
Dushyigikira ugusenga k’ukuri.
Turusheho gutanga tunezerewe cyane
Ngo dushimire Yehova iteka ryose.