Jya wigana Yehova, “Imana [yacu] igira ibyishimo”
1 Mu by’ukuri Yehova yifuza ko abantu bagira ibyishimo. Ijambo rye rituma dutegerezanya amatsiko imigisha ihebuje yateganyirije abantu (Yes 65:21-25). Twagombye kugaragariza abandi ko twishimira kubagezaho “ubutumwa bwiza bw’ikuzo bw’Imana igira ibyishimo” (1 Tim 1:11, NW ). Uko dutangaza ubutumwa bw’Ubwami, byagombye kugaragaza ko dukunda ukuri kandi ko twita tubikuye ku mutima ku bantu tubwiriza.—Rom 1:14-16.
2 Ni iby’ukuri ko hari igihe gukomeza kugira ibyishimo bitatworohera. Mu mafasi amwe n’amwe, usanga abantu bake gusa ari bo bitabira ubutumwa bw’Ubwami. Hari igihe tuba duhanganye n’imimerere igoranye mu mibereho yacu. Kugira ngo dukomeze kurangwa n’ibyishimo, byaba byiza tugiye dutekereza ku kuntu abantu bo mu ifasi yacu bakeneye cyane kumva no gusobanukirwa ubutumwa bwiza bw’Ubwami tubwiriza (Rom 10:13, 14, 17). Gutekereza kuri ibyo bizadufasha gukomeza kurangwa n’ibyishimo mu gihe tuzaba dutangaza gahunda za Yehova zo kuducungura zirangwa n’imbabazi.
3 Jya wibanda ku byiza: Nanone tugomba kwitondera ibyo tuvuga. Nubwo dushobora gutangiza ikiganiro tugira icyo tuvuga ku kibazo cyangwa ibintu byavuzwe mu makuru abantu bakaba bakibizirikana, twagombye kwirinda kwibanda ku bintu bitera abantu kwiheba mu gihe bitari ngombwa. Inshingano yacu ni iyo kuzanira abantu “inkuru nziza . . . z’ibyiza” (Yes 52:7; Rom 10:15). Izo nkuru nziza ni ubutumwa bushingiye ku masezerano y’Imana y’igihe kizaza gishimishije (2 Pet 3:13). Mu kuzirikana ibyo, tujye twifashisha Ibyanditswe kugira ngo ‘tuvure abafite imvune mu mutima’ (Yes 61:1, 2). Ibyo bizafasha buri wese muri twe gukomeza kurangwa n’ibyishimo hamwe n’icyizere.
4 Abantu ntibazabura kubona ko twishimye igihe tuzaba tubabwiriza. Ku bw’ibyo, uko tugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu batuye mu ifasi yacu, nimucyo tujye tugaragaza kamere ya Yehova, “Imana [yacu] igira ibyishimo.”