Indirimbo ya 14
“Mwa mahanga mwe, nimwishime”!
1. Mwa mahanga mwe nimwishime!
Ubwami buraje.
Yesu aganje i Siyoni;
Nimwishime mwese!
Hehe n’Ibihe by’Amahanga;
Byarangiye kera.
Mwa mahanga mwe nimwishime!
Yesu araganje.
2. Mwa mahanga mwe nimwishime!
Isi irashize
Harimagedoni iraje;
Iri hafi cyane.
Basenga ibigirwamana
Bakanga Umwami,
Tuzamwakirana ishimwe;
Ubwami bwaguke.
3. Mwa mahanga mwe nimwishime!
Mujye ku nzu n’inzu
Muvuge ubutumwa bwiza;
Mutangaze hose
Ko Kristo azategekana,
Urukundo rwinshi.
Mwa mahanga mwe nimwishime!
Mwambaze Yehova.