Indirimbo ya 18
Ha umugisha umuryango wacu wa gikristo w’abavandimwe
1. Yesu yigishaga
Yihanganye cyane,
Abo yigishije
Bari mu mahoro.
Yerekanye urukundo,
No gukiranuka,
Kandi yicisha bugufi,
By’intanga rugero.
Inyikirizo
2. Duhora twishimye,
Twumvira Imana!
Mbega umugisha,
Dukesha kumvira!
Abigishijwe na Kristo,
Ni abavandimwe,
Banatangaza Ubwami
Bakanakundana.
Inyikirizo
3. Tujye tubwiriza
Abumva ukuri,
Tujye tubafasha
Kugana Imana.
Bashakashake Imana,
Ubu bishoboka,
Baze kwifatanya natwe,
Maze twishimane.
Inyikirizo
Yehova, dushima;
Uri mwiza rwose.
Nyagasani, Mwami wacu
Utwihere umugisha.