Indirimbo ya 52
Izina rya Data wa twese
1. Yehova Data wa twese,
Izina ryawe ryezwe.
Ibyo ushaka bikorwe,
Nta wugusuzugura.
Kuko ugiye gutsinda,
Ukihesha ikuzo.
Izina ryawe ryubahwe;
Nirisingizwe hose.
Inyikirizo
2. Natwe twifuza ko twajya
Tweza izina ryawe;
Tukaryamamaza hose
Tudafite ubwoba.
Tuzaguhesha ikuzo,
Dufite ubutwari.
Tuzaba indahemuka,
Ku bw’iryo zina ryawe.
Inyikirizo
3. Mana, Nyagasani Mwami,
Wowe Usumba Byose.
Nta cyaruta gusingiza
Izina ryawe ryera.
Tuzaryamamaza hose;
Twifuza gutangaza
Imigambi yawe yose
N’imigisha y’iteka.
Inyikirizo
Nyagasani Mwami wacu;
Wowe Muremyi wacu,
Imigambi yawe yose,
Izasohozwa neza.
Mana Ishobora byose,
Wowe waducunguye,
Ibyo ushaka bikorwe,
Ubwami bwawe buze.