Indirimbo ya 83
Impamvu zituma Siyoni yishima
1. Ishyanga rya Yehova
Ryavutse vuba aha.
Havutse n’igihugu.
Hehe no kurira.
Siyoni ya Yehova
Yabyaye abana
Benshi banatangaza
Izina ry’Imana.
Inyikirizo
2. Iryo shyanga rishyashya
Rirashimishije.
Rikorera Ubwami
N’intama z’Imana.
Abana ba Siyoni
Batinya Imana.
Kandi bakabwiriza,
Ubudacogora.
Inyikirizo
3. Ya Yehova agiye
Gutigisa isi.
Abifuzwa muri yo
Bajye i Siyoni.
Gusingiza Yehova
N’izina rye ryera,
Kandi bamwunamire,
Barabyishimira.
Inyikirizo
Mujye mwishimana na Siyoni!
Yehova arayikunda cyane!
Tubona abana bayo benshi,
barira ku meza ya Yehova.