Indirimbo ya 27
Ntimuzabatinye!
1. Bwoko bwanjye mujye mbere,
Mutangaze Ubwami.
Ntimutinye abanzi.
Mumenyeshe abantu
Ko Umwana wanjye Yesu,
Yanesheje Umwanzi,
Ko azaboha Satani,
Abohore imbohe.
Inyikirizo
2. Abanzi banyu ni benshi,
Kandi barakomeye,
Barabashukashuka,
Ngo babigarurire,
Ariko ntimubatinye.
Nimurwane kigabo;
Kuko nzabarinda mwese,
Mvaneho inzitizi.
Inyikirizo
3. Sinabibagiwe rwose;
Ndacyari kumwe namwe.
Kandi n’ubwo mwazapfa,
Urupfu ruzavaho.
Rwose ntimukabatinye
N’ubwo babatoteza,
Abizerwa nzabarinda
Nk’imboni yo mu jisho.
Inyikirizo
Ntimugatinye abica
Umubiri wonyine.
Mube abizerwa mwese;
Sinzabatererana.