Indiribo ya 209
Nimukurikire Umwami w’Intwari mu ntambara!
1. Turirimbira Imana Yehova
Indirimbo yo kumusingiza.
Dufitiye abantu ubutumwa
N’inshingano yo kubaburira.
Inyikirizo
2. Ngabo z’Imana, nimuhaguruke
Musange Umugaba w’ingabo.
Mwitwaze intwaro zose z’umwuka:
Ingabo, inkota n’ingofero.
Inyikirizo
3. Ntitwabasha gutsinda urugamba
Tubikesha imbaraga zacu.
Tubikesha imbaraga z’Imana,
Bityo tukayihesha ikuzo.
Nitujye (Mbere!)
Nta gutinya (Nta gutinya!)
Tujye mbere nk’ingabo
Dutsinde urugamba
Dukurikire Umwami w’Intwari.
Tumwisunge, tuzatsinda!