Indirimbo ya 37
Twiheshe izina ryiza ku Mana
1. Twe turifuza
Kwemerwa n’Imana.
Tuyishimishe
Ni byo byiza cyane.
Tuziko bikwiye
Ko tuyiheshaho
Izina ryiza,
Tubikore.
2. Twiheshe izina
Haba mu magambo
No mu bikorwa.
Imitima yacu
Irabikeneye.
Kandi iryo zina
Rizaduhesha
Imigisha.
3. Twiheshe izina
Ryiza tukiriho
Birakenewe
Tunashyigikire
’Jambo ryayo kandi
Tuyiheshe ikuzo
Izatubera
Incuti pe.
4. ’Minsi ni mibi,
Niduharanire,
Ibyo kwihesha
Izina kuri Ya.
Ibikorwa byacu
Bibe iby’umucyo
Tubwirizanye
Umurava.