Indirimbo ya 55
Tugendane na Yehova buri munsi
(Mika 6:8)
1. Tugendane na Yehova,
Twicishije bugufi.
Atugirira ubuntu
Kandi turi ibumba!
Twiyegurira Yehova
Ngo tugendane nawe,
Twaranabisezeranye;
Turi ku ruhande rwe.
2. Kugendana na Yehova
Ni uburinzi rwose.
Twugarijwe n’abanzi be,
Bashaka kutunyaga.
Hari Satani umwanzi
N’abadayimoni be
Icyaha n’umwuka w’isi;
Iyo mitego mibi!
3. Yehova aradufasha
Binyuze ku mwuka we,
Ijambo rye n’itorero,
N’amasengesho yumva.
Tujye tugendana na we,
Dukiranuka cyane.
Twihatire kugwa neza
Twicishije bugufi.