Indiribo ya 205
Kristo ni we cyitegererezo cyacu
1. Mbega urukundo n’ineza y’Imana!
Yatanze Umwana wayo.
Kristo yaje ari Umutsima nyawo
Uduhesha ubuzima.
2. Yatubwiye uko twasenga Yehova:
‘Izina rye ryera ryezwe.
Ubwami bwe buze. Kuri ’yi si yacu.
Aduhe ibidutunga.’
3. Kandi yigishije Ukuri kw’Imana
Abumvise ubutumwa.
Yiciwe ku giti ngo aducungure;
’Buhanuzi busohore.
4. Duhe agaciro icyo gitambo cye,
Turi ’ntama ze zizerwa.
Tujye dusingiza Imana iteka,
Twifatanya mu murimo.