Indirimbo ya 5
Kristo ni we cyitegererezo cyacu
Igicapye
1. Mbega urukundo!
Mbega imigisha!
Mana watanze Umwana wawe!
Ni we udutunga,
We mutsima nyawo,
Uzaduhesha kubaho neza.
2. Kristo adutoza
Gusenga Yehova
Ngo izina rye rihore ryezwa.
Ubwami bwe buze
Nk’uko abishaka,
Kandi aduhe ibidutunga.
3. Kristo yigishije
Ukuri kw’Imana,
Ahumuriza abamwizera.
Imbuto z’Ubwami
Nizibibwe ubu,
Tuzasarure umunezero.
(Reba nanone Mat 6:9-11; Yoh 3:16; 6:31-51; Efe 5:2.)