Indirimbo ya 167
Dushimire uwaduhaye ubuzima
1. Data Yehova, turashimiye.
Tugusingiza tutizigamye.
Ni wowe gusa twiyeguriye,
Twigana Kristo, Umwana wawe.
2. Mwami Yehova, isi n’ijuru
Bikora ibyo ushaka byose.
Dutanze ibyo dufite byose,
Tugandukira amategeko.
3. Ubwami bwawe burategeka;
Tukwiyambaza nta cyo twishisha.
Tugushakaho ubwenge nyabwo,
Ngo tuguheshe icyubahiro.
4. Tugukorera dushima cyane,
Mu gutangaza Ijambo ryawe.
Ha umugisha ibyo dukora,
Umwuka wawe udukomeze.